Mu mihanda ya Gashenyi, Tare na Karambo ni ho iri siganwa ryareshyaga n’ibilometero 72,2 ryanyuze, ahatangiye imodoka icyenda mu 10 byari biteganyijwe ko ari zo zitabira iri siganwa ryabaga ku nshuro ya kane kuva mu 2019.
Semana Genese na Dusingizimana bitabiriye ariko imodoka yabo ntiyabasha gusoza agace na kamwe muri iri siganwa ryari rigizwe n’uduce turindwi twakiniwe i Gashenyi inshuro eshatu, Karambo inshuro ebyiri na Tare inshuro ebyiri.
Agace ka gatatu kakiniwe ku Musozi wa Tare kasize Peugeot yari itwawe na Hakizimana Jacques na Semana Ish Kevin ivuyemo, naho Subaru Impreza yari itwawe na Gakwaya Eric na Kayibanda Aurore ndetse n’iya Murengezi Brian na Niwemugore, zombi ziviramo mu gace ka kane i Karambo.
Mu modoka eshanu zasoje, iyakoresheje ibihe byiza ni Mitsubishi Evo X yari itwawe na Giancarlo Davite ari kumwe na Matteo Davite, aho bakoresheje iminota 45 n’amasegonda 32.
Kanangire Christian na Mujiji Kevin bari muri Subaru Impreza, begukanye umwanya wa kabiri bakoresheje iminota 57 n’amasegonda icyenda, ibihe byiyongereye bitewe n’iminota itandatu bahanwe ku gace ka mbere nyuma yo gutinda guhaguruka.
Subaru Impreza yari itwawe na Yoto Fabrice akinana na Tuyishime Regis yasoreje ku mwanya wa kane nyuma yo gukoresha iminota 59 n’amasegonda ane.
Kalimpinya Queen na Ngabo Olivier, na bo bari batwaye Subaru Impreza, babaye aba kane bakoresheje isaha, iminota itatu n’amasegonda 34, ku mwanya wa gatanu hasoreza Rutabingwa Gratien na Munyaneza Irene bakoresheje isaha, iminota umunani n’amasegonda 39 muri Peugeot.
Rutabingwa Fernand wari uyoboye iri siganwa, yavuze ko mu byatumye imodoka nyinshi zitabasha gusoza isiganwa ari uko imihanda yari mibi, bikiyongeraho ko abapilote baba basabwa cyane kumvira ababafasha, babasomera ikarita.
Ati “Ni isiganwa ryasabaga tekinike nyinshi kurusha kwirukanka, ni isiganwa ryasabaga kumva ugusomera ikarita ‘co-pilote’ kuko hari harimo imihanda mibi.”
Shampiyona y’umukino wo gusiganwa mu mamodoka mu Rwanda izakomeza mu Ukwakira, hagati ya tariki ya 24 n’iya 25, hakinwa Huye Rally izabera mu Majyepfo.
Amafoto: Kasiro Claude
Video: Byiringiro Innocent



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!