00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Giancarlo yagonze inka, Umunyakenya atwara Rwanda Mountain Gorilla Rally

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 2 August 2015 saa 11:10
Yasuwe :

Umunyakenya Jaspreet Chatthe yegukanye umwanya wa mbere muri Rwanda Mountain Gorilla Rally asiga Umunyazambia Jassy Singh yongera amahirwe yo gutwara igikombe cy’Afurika habura amasiganwa abiri irya Uganda na Madagascar.

Umunsi wa mbere w’iri siganwa rya gatanu ku ngengabihe nyafurika wari wegukanywe n’Umurundi Bukera Vallery na Ketia Nithal bakoresheje iminota 13’36” ku ntera ya Km 22 bakurikirwa na Chatthe 14’17” na Singh 14’24”.

Umunsi wa kabiri wagombaga gukinwa mu byiciro umunani bireshya na Km 185,2 mu karere ka Rwamagana na Gasabo. Imodoka 16 nizo zatangiye isiganwa.

Ubwo batangiraga isiganwa bava i Ndera bajya i Rugende, Jaspreet Chatthe & Thorley Craig muri Mitsubishi Evo X bari aba mbere muri Afurika n’amanota 50 bakoresheje ibihe neza 10’12” ku rugendo rwa Km 19.5.

Byasabye imibare mu kuzenguruka inshuro ebyiri za nyuma ngo Chatthe yigaranzure Singh
Bisaba ibikoresho bihambaye nyuma y'imodoka ihenze ngo umuntu yitware neza muri aya masiganwa
Jaspreet Chatthe (ubanza iburyo) & Throley Craig begukanye Rwanda Mountain Gorilla Rally bakoresheje 1h52’19”
Abagize Team Kiboss kuva muri Kenya bishimira intsinzi bakuye mu Rwanda bwa mbere bahakiniye

Umunyakenya Chatthe yahise yicara ku mwanyawa mbere arusha Bukera amasegonda 6 mbere yo gusiganwa Gahengeri – Mwurire, Km 28,8.

Umunyazambia Jassy Singh wagombaga kotsa igitutu Chatthe ngo agabanye amanota yamurushaga 16 ku ngengabihe nyafurika, yabaye uwa mbere Gahengeri – Mwurire akoresheje 15’11” akurikirwa na Chatthe wagize 15’33”.

Ku rutonde rusange Singh ararusha Chatthe amasegonda 6 mbere yo gusiganwa Ndera – Rugende Km 19,5.

Chatthe yisbuje umwanya wa mbere mu muhanda Ndera – Rugende akoresheje iminota 9’59” akurikirwa na Singh wa 10’02”.

Jassy Singh yari ahanganye bikomeye na Chatthe wa mbere muri Afurika
Jassy Singh & Sihoka Dave b'i Burundi babaye aba kabiri bakoresheje 1h54’42”

Imodoka ya Gakwaya Claude na Mugabo Claude yagize ikibazo cya Turbo asoza agace ka karindwi, igihe bari bahawe cyo kuyikora kirangira itarakira ngo akine agace ka munani.

Bari mu muhanda Gahengeri – Mwurire (agace ka 8), imodoka yari itwawe na Giancarlo Davite na Slyvia Vindevogel bagonze inka bava mu irushanwa, ntawakomeretse mu gihe na Rudy Cantanhede na David Israel batabashije gusoza bagize ikibazo mu mapine.

Chatthe yakoresheje iminota 14’40" asiga Singh amasegonda 20 n’imodoka ye igira akabazo batunganyije mbere yo gusiganwa agace ka cyenda, Nyagasambu – Musha.

Singh yakinnye neza muri uyu muhanda akoresha 7’34" asize Chatthe wa 8’05’ ndetse yongera ibihe bava Mwurire – Gahengeri (agace ka 10) akoresheje 15’10" kuri 15’59” ya Chatthe mu gihe hari hasigaye gusiganwa kabiri.

Umunyazambia Jassy yayoboye Rwanda Mountain Gorilla Rally arusha Chatthe amasegonda 48.

Bukera Vallery wari waraye ku mwanya wa mbere ku munsi wa mbere yasoje ari uwa gatatu
Bazenguruka bwa nyuma, Bukera yamaze gukata ipine rihita ritoboka
Bukera Vallery & Ketia Nithal b'i Burundi babaye aba gatatu bakoresheje 2h03’15”

Uyu munyakenya wa Team Kiboss yakuyemo amasegonda 17 bava Nyagasambu bajya Musha akoresha 7’39" kuri 8’10” ya Singh wari imbere.

Basiganwa agace ka nyuma (12), imodoka ya Bukera Vallery yatobotse ipine arenze kuri APPEGA- Gahengeri atakaza ibihe ashyiramo irindi.

Chatthe yasoje ari uwa mbere akoresheje 15’55” arusha Singh wa 18’50 atakaza umwanya wa mbere.

Ku rutonde rusange, Jaspreet Chatthe yegukanye Rwanda Mountain Gorilla Rally akoresheje 1h52’19” akurikirwa n’Umunyazambia Jassy Singh 1h54’42” naho Umurundi Bukera Vallery akoresha 2h03’15”.

Giancarlo Davite na Slyvia Vindevogel bagonze inka bazenguruka inshuro ya 9 bahita bavamo
Byasabye ko imodoka icunga umutekano yongera gusuzuma umuhanda nyuma y'impanuka ya ba Giancarlo Davite

Mu 2014 ryari ryatwawe n’ Umunyazambia Mohammed Essa iri ryabaga ku nshuro ya 45 na 14 ribarwa ku ngengabihe nyafurika.

Jaspreet Chatthe yagize amanota 75 akurikiwe na Jassy Singh ufite 57.

Ni isiganwa rya kabiri muri atanu amaze gukinwa muri Afurika, Chatthe atwaye nyuma ya Zambia International Rally yatwariye iwabo wa Singh wabaye uwa kabiri, hasigaye gukina Pearl of Africa Uganda Rally na Rallye International de Madagascar hagasozwa umwaka nyafurika wo gusiganwa mu mamodoka.

Rwanda Mountain Gorilla Rally 2015

1. Jaspreet Chatthe & Throley Craig- Team Kiboss – 1h52’19” (Kenya)

2. Jassy Singh & Sihoka Dave – Dirtstar Team – 1h54’42” (Zambia)

3. Bukera Vallery & Ketia Nithal – 2h03’15” (Burundi)

4. Consta Jon & Nsamba Aaron – Consta Team -2h09’33” (Uganda)

5. Kananura Desh & Matovu Moses -Desh Rally Team -2h11’01” (Uganda)

6. Pole Pole Wilbert & Mbogo Bashir – Kajala Rally Team – 2h14’39” (Uganda)

7. Elefterios Mitraros & Paolo Paganin – 2h16’31” (Rwanda)

8. Roshanali Mohamed Abbas & Ali Hassan Abdul – Momo Rally Team – 2’18’13” (Burundi)

9. Nasser Yassin & Mukuye Hussein – Moil Rally Team – 2h48’19” (Uganda)

10. Ssempebwa Abdul & Katumba Ali – 2h49’45” (Uganda)

11. Ntwari J. Jacques & Birindabagabo Armand – 3h03’15" (Burundi)

I Gahengeri, ni hamwe mu hari hateraniye abantu benshi kubera imiterere y'umuhanda bakatiragamo
Nizeyimana Olivier (Volcano), umuyobozi wa Mukura VC yakurikiranye aya masiganwa
Kubavuye i Kigali bamwe baba bazanye imiryango yabo mu rwego rwo gusohoka no kwishimisha
Impano buri modoka isigira abakunzi b'uyu mukino ni ivumbi nabo bahanisha kurimanuza icyo kunywa
Singh (kabiri ibumoso), Chatthe (gatatu iburyo) na Bukera (ubanza i buryo) nibo bahawe ibikombe muri Rwanda Mountain Gorilla Rally 2015

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages