Ikipe y’abafite ubumuga yo mu karere ka Gicumbi, Gicumbi Stars, ikina imikino itandukanye irimo Sit ball na Sit Volleyball, batoye komite nyobozi nshya isimbura icyuye igihe.
Ku wa 26 Ukuboza 2013, Ikipe y’abafite ubumuga ya Gicumbi, yatoye Komite Nyobozi Nshya isimbura irangije manda yayo y’imyaka itatu. Uretse Umubitsi n’umunyamabanga abandi bose binjiye muri Komite Nyobozi ari bashya.
Perezida wa Komite icyuye igihe, Habarimana Jacques, avuga ko yumva yarageze ku mihigo ariko kandi azakomeza gutanga ibitekerezo byubaka iyi kipe, dore ko aho bitagendaga neza yahabonaga ari na ho bagomba kongera ingufu.
Perezida watowe Ingabire Marthe, atangaza ko yiteguye kubaka umurongo mwiza no kugeza iyi kipe aho yifuza kugera, kuko yiyamaje afite ingamba nshya n’icyerekezo gikwiye mu kubabaka iyi kipe mo icyizere bamugiriye.
Rukerikibaye John uhagariye abafite ubumuga mu karere ka Gicumbi, nyuma y’amatora ati “Tumaze kugera kuri byinshi nk’abafite ubumuga bo mu karere ka Gicumbi, aho tumaze kwegukana ibikombe bitatu; aho kimwe twacyegukanye muri sit ball , na bibiri muri sit volley ball. Ni intera aka karere kamaze kugeraho ku rwego rw’abafite ubumuga, mu gihe andi makipe twayarushije umuhigo ku rwego rw’igihugu. Nubwo ariko duhinduye ubuyobozi, si ukuvuga ko tugiye gutera intambwe isubira inyuma, ahubwo ni naho hagomba kugaragara ingufu zikubye kabiri ku zakoreshejwe mu bihe by’imyaka itatu kuri manda iyi kipe icyuye igihe imaze iyobora.”
Karanganwa Jean Bosco ushinzwe ubutabera bw’abafite ubumuga ku rwego rw’igihugu , ari na we wari uhagarariye aya matora, yatangaje ko abafite ubumuga bo mu karere ka Gicumbi, bagomba kubera intangarugero abandi bose bo mu gihugu, kubera ko umurava bagaragaje n’ibyo bamaze kugeraho ari intera nziza, ugereranije n’ahandi. Agira ati “Guhora mwishakamo ibisubizo, ni intambwe igomba guhora iranga abayobozi bashya batowe ndetse n’abagize ikipe yose.”
Ikipe y’abafite ubumuga Gicumbi Stars, igizwe n’abanyamuryango 35; Komite Nyobozi iba igizwe n’abantu umunani barimo Perezida, Visi Perezida, Umunyamabanga, Umubitsi, abajyanama babiri n’abagenzuzi babiri. Komite Nyobozi itorerwa manda y’imyaka itatu.



















TANGA IGITEKEREZO