Ni irushanwa ryitabiriwe n’amakipe yo mu Rwanda, yiyongereyeho abiri yaturutse muri Tanzania, ari yo Ngome HC mu Bagabo ndetse na JKT mu Bagore. Hitabiriye kandi amakipe abiri y’abagabo yaturutse muri Zambia ari yo Zambia National Team A na B.
Mu bagabo, Gicumbi HT yatwaye igikombe itsinze Police HT ibitego 44 kuri 37. Mu bagore, igikombe cyegukanywe na Kiziguro SS itsinze Gicumbi WHT ibitego 33 kuri 23.
Ikipe ya Gicumbi yatwaye igikombe nyuma yo gutsinda Zambia B ibitego 25-21 muri ¼. Muri ½, Gicumbi yatsinze Zambia A ibitego 31-14 mbere yo kugera ku mukino wa nyuma ikahatsindira Police Handball Team ibitego 44-37.
Muri iki cyiciro, APR Handball Team yasoje ku mwanya wa gatatu itsinze Zambia (A) ibitego 19-17.
Kiziguro Women Handball Club yatwaye Igikombe mu bagore itsinze Gicumbi Women Handball Club ibitego 33-23.
Kiziguro yari mu itsinda rya mbere (A) yavuyemo idatsinzwe umukino. Muri ½, Kiziguro yari yatsinze UR Huye ibitego 22-6.
=============================================
Muri Taekwondo, Ikipe ya Rwanda Police yaserutse neza
Ikipe ya Rwanda Police Taekwondo Club yegukanye igikombe cy’irushanwa Mpuzamahanga, Genocide Memorial Tournament 2022 ryabereye mu Kigo cy’Urubyiruko cya Rubavu ho mu Karere ka Rubavu ku Cyumweru, tariki ya 29 Gicurasi 2022.
Ni irushanwa ngarukamwaka ritegurwa kandi rigakorwa hagamijwe kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abari abakinnyi, abatoza, abayobozi mu nzego no mu ngaga za siporo n’abakunzi ba siporo muri rusange.
Rwanda Police Taekwondo Club yegukanye igikombe nyuma y’aho abakinnyi bayo biganje mu begukanye imidali mu byiciro bitandukanye, aho yegukanye imidali 10 ya zahabu.
Ku mwanya wa kabiri haje Ikipe ya Regional Taekwondo Club yo muri Kenya, mu gihe Dream Fighters yari ifite igikombe giheruka, yasoje ku mwanya wa gatatu.
Mu cyiciro cy’ingimbi n’abangavu, Bugesera Taekwondo Club, ni yo yegukanye igikombe, ikurikirwa na Dream Taekwondo Club, hanyuma Ecole Sainte Bernadette de Kamonyi yegukana umwanya wa gatatu.
Abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi mu bakuru ni Niyomugabo Happy na Umurerwa Nadege bakinira Police Taekwondo Club, mu gihe Akimana Axel wa Bugesera Taekwondo Club na Niyosinjye Alliah wa Dream Taekwondo Club ari bo bahize abandi mu cyiciro cy’ingimbi n’abangavu.
Mu ijambo rye mu muhango wo gusoza irushanwa, Umuyobozi mu Nama y’Ubuyobozi y’Ihuriro ry’Imikino ya Taekwondo muri Afurika (African Taekwondo Union), Bagabo Placide, yasabye abakinnyi ba Taekwondo kuzirikana igihango kiri hagati yabo n’abibukwa.
Ati “Barimo abakinnyi beza no kubarusha, barimo abayobozi beza bashakaga ko uyu munsi siporo iba iteye imbere kurusha uko byari bimeze icyo gihe, bari Abanyarwanda beza ariko bazira uko bavutse.”
“Ntimuzatatire igihango ahubwo mujye muhora mubahesha ishema, mwihatire gukora cyane maze muzibe icyuho basize."
Yakomeje abasaba kurwanya abapfobya ndetse n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagatanga umusanzu mu guteza imbere igihugu, bimakaza indangagaciro na Kirazira by’umuco Nyarwanda.
Irushanwa uyu mwaka ryitabiriwe n’amakipe yo mu Rwanda ndetse n’indi imwe yo muri Kenya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!