Iki gikorwa cyahurije hamwe abagera kuri 20 cyabaye ku Cyumweru, tariki ya 19 Gicurasi 2024, kibera ku kibuga mpuzamahanga cya Golf kiri i Nyarutarama.
Bakigera ku kibuga basobanuriwe by’umwihariko amateka ndetse n’ubushobozi bwacyo mbere yo gutangira kubigisha uko umukino ukinwa ndetse buri wese akaba yawisangamo.
Abatoza babizobereyemo basanzwe bafasha abakinnyi bashya kuri iki kibuga bagabanyijemo abakinnyi amatsinda abiri babigisha uburyo umukino ukinwa ndetse n’amabwiriza yose awugenga.
Beretswe uko umukinnyi ashobora gufata inkoni mbere yo gutera agapira, kugatera kure (Driving Range) ndetse no kugatera buhoro ugerageza kugashyira mu mwobo (Putting).
Abagore bamaze gutera imbere cyane mu marushanwa ya Golf cyane cyane abakinira kuri Kigali Golf Resort & Villas bifuza ko na bagenzi babo babegera bakabatinyura kuwukina.
Nyuma yo kwiga no gusobanukirwa Golf, abagore bose bahuriye hamwe mu muhango waranzwe n’ubusabane ndetse no kuganira ku ruhare rwabo mu iterambere rya Afurika.
Amafoto: Kwizera Remy Moses



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!