Iyi mikino izabera i Addis Ababa, izitabirwa n’amakipe yo muri Afurika y’Iburasirazuba arimo Ethiopia, u Burundi, Kenya, u Rwanda, Tanzania na Uganda.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yarimo abakinnyi 18 batowemo bane, izahagurukana Kapiteni wayo Dusabe Félix, Niyonkuru Alain, Hitayezu Jean D’Amour na Rutayisire Emmanuel.

Dusabe yavuze ko imyitozo bayigeze kure kandi ko nta kabuza bagomba kuboneka mu makipe meza agomba gusohokera akarere nubwo imbogamizi zitabura.

Yagize ati "Ni iby’agaciro kuba tugiye guhagararira u Rwanda muri iriya mikino, kugeza ubu icyo twitayeho ni imyitozo ihagije yadufasha kugera ku ntego twihaye. Imbogamizi zirimo ibirebana n’ingendo na byo biri gukurikiranwa n’ababishinzwe, abakinnyi natwe tukita ku byacu."

Biteganyijwe ko iyo kipe izahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Kamena 2023. Imikino bagiyemo izabera ku kibuga cya Addis Ababa Golf Club, kiri ku rwego rudatandukanye n’icyo bamaze iminsi bitorezaho mu Rwanda cya Kigali Golf Resort & Villas.

Igikombe giheruka mu 2022, cyabereye muri Uganda ku kibuga kiri mu nkengero z’Ikiyaga cya Victoria, "Victoria Serena Golf Resort & Spa", cyegukanywe na Kenya.

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda bakoze imyitozo ihagije
Abakinnyi bazahagararira u Rwanda bakoze imyitozo ihagije
Imyitozo y'Ikipe y'Igihugu iri kubera ku kibuga cya Kigali Golf Resort & Villas
Imyitozo y'Ikipe y'Igihugu iri kubera ku kibuga cya Kigali Golf Resort & Villas
Hitayezu Jean D'Amour na we ari mu bakinnyi bazahagararira u Rwanda
Hitayezu Jean D'Amour na we ari mu bakinnyi bazahagararira u Rwanda
Niyonkuru Alain ari gukora imyitoza izatuma babona itike
Niyonkuru Alain ari gukora imyitoza izatuma babona itike
Kapiteni w'ikipe y'u Rwanda, Dusabe Felix, azayobora bagenzi be mu kibuga bashaka amanota azabajyana mu mikino Nyafurika
Kapiteni w'ikipe y'u Rwanda, Dusabe Felix, azayobora bagenzi be mu kibuga bashaka amanota azabajyana mu mikino Nyafurika
Rutayisire Emmanuel ari mu bakinnyi ikipe y'u Rwanda izitabaza mu mikino izabera muri Ethiopia
Rutayisire Emmanuel ari mu bakinnyi ikipe y'u Rwanda izitabaza mu mikino izabera muri Ethiopia