00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gymnastique: The Champions Sports Academy yongeye kuzamura mu ntera abana itoza (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 August 2026 saa 09:32
Yasuwe :

The Champions Sports Academy, imwe mu marerero akomeye mu Rwanda, yateguye irushanwa ngarukamwaka rya Gymnastique Aristique ryo kuzamura abana mu ntera “Annual Competition & Level Grading” ku wa 22 Kanama 2026, aho iki gikorwa cyitabiriwe n’abana 52, abatoza 12 n’abandi bari bahereje abana barimo ababyeyi 50.

Iyi ‘Académie’ iteza imbere Men’s Artistic Gymnastics (MAG) na Women’s Artistic Gymnastics (WAG), ishyira imbaraga mu gutoza abana kuva bakiri bato kugira ngo bubake ubumenyi bw’ibanze mu mikorere y’umubiri.

Uretse gahunda isanzwe ya yo mu mpera z’icyumweru [Weekend Programme], hari n’iyo mu biruhuko [Summer Camp 2026] yitabiriwe n’abana bagera kuri 70 barimo abafite imyaka 3–6 bibanda kuri Gymnastique no gukomeza umubiri, naho abafite imyaka 7–17 bagahabwa gahunda ya ‘Youth Gymnastics Development’.

Muri iri rushanwa, abana bagaragaje ubumenyi n’iterambere mu byiciro bitandukanye bya “Artistic Gymnastics”, by’umwihariko “Floor Exercise” na “Balance Beam”. Abitwaye neza bahawe imidali, kandi abana basuzumwe bakazamurwa mu ntera zitandukanye kuva ku rwego rwa mbere [Level 1] kugeza ku rwa karindwi [Level 7], hakurikijwe urwego rw’ubumenyi n’iterambere bagezeho.

Abana bahize abandi muri rusange ni Rachel Yampulski mu bakobwa, ndetse na Ngabo Christian mu bahungu.

The Champions Sports Academy yashinzwe na Noël Nkuranyabahizi, umutoza wize ibijyanye na “Elite Sport Coaching” ku rwego mpuzamahanga aho afite imyampabumenyi muri “Sport sciences” yakuye i Lausanne mu Busuwisi kandi wanagize amahugurwa yo kurwego rwo hejuru n’ubunararibonye mu bijyanye no gutoza Gymnastique muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2023 na 2025.

Ubuyobozi bwa The Champions Sports Academu bushimangira ko Gymnastique ari umusingi ukomeye w’indi mikino n’imyitozo ngororamubiri umuntu ashobora gukomeza mu buzima bwe bwose.

Ababyeyi bishimiye gahunda, bagaragaza ko yabafashije kubona impinduka nziza mu bana babo zirimo kuzamura urwego mu mbaraga z’umubiri no mu mitekerereze, kongeraho indangagaciro za siporo.

Intego ya The champions sports Academy ni ugufasha no guteza imbere abantu binyuze muri siporo idaheza, kugira ubushobozi bwo gukoresha umubiri mu mikino n’imyitozo ngororamubiri n’uburezi bushingiye ku ndangagaciro, hagamijwe guteza imbere ubudashyikirwa, ubuzima bwiza n’imibereho myiza y’igihe kirekire.

Yagize iti “Dushingiye ku ndangagaciro zacu: Ikinyabupfura, kubahana n’ubudashyikirwa— The Champions Sports Academy izakomeza kugira uruhare mu kubaka no guteza imbere Gymnastique Aristique mu Rwanda mu buryo burambye, guhera ku bana bato no kubategurira inzira y’iterambere ryabo muri siporo.”

Amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages