Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere imikino itandukanye mu Rwanda abana barangije kwiga imyaka icyenda y’ibanze (9YBE) bashaka kwiga ibijyanye na siporo bazajya bajyanwa mu bigo byatoranyijwe hakurikijwe umukino bashaka kwiga.
Kalisa Edouard, Umunyamabanga Uhoraho muri Minispoc yavuze ko hari byinshi biteze kuri iyi gahunda yo kwigisha siporo mu mashuri nko kugaragaza impano nshya ariko uyifite agafashwa n’abahanga babyigiye kugira ngo arusheho kuyibyaza umusaruro.
Yagize ati ”Ni amasezerano agamije guteza imbere siporo kuko ni kimwe mu bumenyingiro. Bizafasha abana gukora siporo bya kinyamuga. Turizera ko nibitangira nk’uko tubyiyemeje bizagira aho bikura siporo n’aho biyigeza.”
Gasana Jerome umuyobozi mukuru wa WDA yasobanuye ko iyi gahunda izatangirana n’abana 30 muri buri bwoko bw’imikino bakazashyirwa hamwe mu gihe cy’imyaka itatu bigishwa uwo mukino ndetse bagashakirwa abatoza bashoboye ariko bakazajya banahabwa amasomo yo kwihangira imirimo.
Yagize ati:” Turateganya gufata abana 30 muri buri kiciro tubahurize hamwe kugira ngo babone umwanya uhagije. Bazamara imyaka itatu kandi tubona ko izajya gushira hari byinshi bamaze kunguka. Tuzanabigisha ibijyanye no kwihangira imyuga ku buryo bizabafasha no mu buzima busanzwe ndetse n’aho yajya hose ku Isi bikaba byamworohera kubona umurimo.”
Yanavuze ko ibigo bizakira aba bana bizatoranywa hakurikije ibikoresho by’ibanze nk’ibibuga n’ibindi bihaboneka bitewe n’umukino. Kubitoranya bikazatangira muri uku kwezi k’Ukuboza 2015 kugira ngo mu ntangiriro z’umwaka utaha abana bazaba bemerewe kwiga aya masomo bazahite batangira.





Ibitekerezo 0