00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Handball: Abakinnyi 10 basezerewe mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 November 2025 saa 08:42
Yasuwe :

Umutoza w’Ikipe y’u Rwanda ya Handball mu Bagabo, Hafedh Zouabi, yasezereye abakinnyi 10, asigarana 20 bagomba gukomeza icyiciro cya kabiri cy’umwiherero wo kwitegura Igikombe cya Afurika kizabera i Kigali mu ntangiriro za 2026, tariki 21-31 Mutarama.

Ikipe y’Igihugu yatangiye umwiherero mu mpera z’Ukwakira kugeza tariki ya 5 Ugushyingo, yari ifite abakinnyi 28, ariko kuri ubu hasigayemo 20 gusa nyuma yo gusezerera 10 ariko hakongerwamo abandi babiri.

Mu basezerewe harimo abanyezamu babiri ari bo Cyiza Kevin wa ADEGI Gituza na Ikuzwe Élysée wa Mutenderi TSS, ahubwo hongerwamo Ufitinema Musa wa GS Tabagwe.

Hari kandi Musoni Albert wa APR ukina asatira anyuze ibumoso na Muhawenayo Jean Paul wa APR ukina inyuma iburyo.

Abandi basezerewe ni Niyonkuru Clément wa Musanze HC na Mutuyimana Gilbert wa Police HC, bombi bakina hagati, kongeraho Rwamanywa Viateur wa APR ukina inyuma iburyo, Rutikanga Aimable wa GS Tabagwe, Bazimaziki Jean Damascène wa Gicumbi HT na Karenzi Yannick wa Gicumbi HT ukina asatira izamu.

Mu bakinnyi 20 bazitabira umwiherero wa kabiri kuva tariki ya 26 Ugushyingo kugeza ku ya 6 Ukuboza 2025 harimo abanyezamu bane ari bo Uwimana Jackson (APR), Uwayezu Arsène (APR), Kwisanga Peter (Police) na Ufitinema Musa wa GS Tabagwe.

Abakinnyi basatira banyuze ibumoso ni Kayijamahe Yves (Police) na Uwase Moïse (APR) naho abakina inyuma ibumoso ni Nshimiyimana Alexis (APR), Ndatimana James (GS Tabagwe) na Mbesutunguwe Samuel (Police).

Abakina hagati mu bwugarizi ni Muhumure Élysée (APR) na Kubwimana Emmanuel (Police), mu gihe abakina inyuma iburyo ari Niyonkuru Karim (Police) na Ndayishimiye Jean Pierre wa APR HC kongeraho Habumugisha Dieudonné wa GS Tabagwe wongerewemo nyuma.

Mu basatira banyuze iburyo hasigayemo Shumbusho Maliyamungu (APR), Ndayisaba Étienne (Police) na Akayezu André (Police).

Abakina imbere ni Hagenimana Fidèle (Police), Ineza Thierry (Police) na Niyoyita Vedaste wa APR HC.

Mu Gikombe cya Afurika kizabera i Kigali tariki 21-31 Mutarama 2026, u Rwanda ruri mu Itsinda A hamwe na Zambia, Nigeria na Algérie.

Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda rugiye gukina Igikombe cya Afurika cya Handball mu bagabo, aho ruheruka mu cya 2024 cyabereye mu Misiri.

Misiri yari mu rugo ni yo yatwaye iryo rushanwa ku nshuro ya cyenda mu gihe u Rwanda rwasoreje ku mwanya wa 14 mu bihugu 16.

Abakinnyi 10 basezerewe mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu yitegura Igikombe cya Afurika cya Handball kizabera i Kigali muri Mutarama 2026
Umutoza w’Ikipe y’u Rwanda ya Handball mu Bagabo, Hafedh Zouabi, yasezereye abakinnyi 10, yongeramo babiri mu bagiye gukora umwiherero wa kabiri
U Rwanda ruzakira Igikombe cya Afurika cya Handball, ruzatangira irushanwa ruhura na Zambia tariki ya 21 Mutarama 2026

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages