Iyi mikino ya nyuma y’amatsinda yabaye ku wa Gatatu, tariki 15 Gicurasi 2024 i Addis Ababa.
Ikipe y’Igihugu y’Abahungu batarengeje imyaka 20 yabigezeho nyuma yo gutsinda iy’u Burundi ibitego 38 kuri 25, bityo isoza imikino y’itsinda rya mbere iyoboye.
Ni umukino u Rwanda rwakinnye neza kuko yasoje igice cya mbere iyoboye umukino n’ibitego 19 kuri 11. Mu gice cya kabiri iyi kipe yongereye ikinyuranyo, umukino urangira yegukanye umukino ku bitego 38 kuri 25 by’u Burundi.
Indi kipe yitwaye neza n’iy’abatarengeje imyaka 18 yanganyije n’iya Ethiopia ibitego 29-29 iyobora itsinda inagere muri ½.
Iyi kipe izasubira mu kibuga ku wa Kane, tariki 16 Gicurasi 2024 ikina na Kenya.
Iri rushanwa ni rimwe murihira amakipe y’u Rwanda kuko mu 2022, Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 20 yaryegukanye itsinze iya Uganda ibitego 39-37.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!