Iri irushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’intoki wa Handball, Ferwahand, rifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, CHENO.

Ryakinwe guhera tariki 4 kugeza tariki 5 Gashyantare 2023. Mu bagabo hitabiriye amakipe 11 ariyo; Gicumbi, Police, APR, Nyakabanda, ADEGI, Kigoma, St. Martin Hanika, UR-A, UR-B, TTC de la Salle na Vision JN.

Mu bagore hitabiriye amakipe atandatu ariyo Kiziguro, Gicumbi, Three Stars, UR-A, UR-B na TTC de la Salle. Iri rushanwa ryabereye mu Karere ka Gicumbi, ryitabiriwe n’amakipe ane mu bagore n’ane mu bagabo.

Kiziguro SS na Gicumbi WHBT nizo zavuye mu yandi zigera ku mukino wa nyuma. Ni umukino wari uw’ingufu kuko Kiziguro SS yifuzaga gusubirana igikombe, ariko na Gicumbi WHBT ishyigikiwe n’abafana benshi.

Kiziguro SS yabigezeho imaze gusezerera Three Stars ku bitego 21-12, Gicumbi WHBT ihagera itsinze UR Rukara ibitego 21-18.

Zikigera ku mukino wa nyuma, Kiziguro SS yongeye kwigaragaza mu mukino zatsindanyemo ibitego byinshi, isoza yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota atanu kuri Gicumbi WHBT, yegukana igikombe yari isanganwe itsinze 34-25.

Mu bagabo naho iri rushanwa ryari karundura kuko Gicumbi HBT na yo yageze ku mukino wa nyuma hamwe na Police HBC. Izi zombi zahageze zimaze gukuramo APR HC yatsinzwe na Gicumbi HBT ibitego 29-24, naho ADEGI inyagirwa na Police HBC 36-14.

Amakipe yageze ku mukino wa nyuma yacakiranye ku mugoroba, Gicumbi yitwara neza yihanangiriza Police HC yegukanye iri rushanwa umwaka ushize, itsinda ibitego 44-29.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CHENO, Nkusi Deo, yavuze ko imikino ari imwe mu nzira nziza zo kunyuzwamo ubutumwa bujyanye n’ubutwari.

Ati “Tugerageza gutanga ubutumwa aho bishoboka hose, ariko cyane cyane mu mikino. Icya mbere ni uko imikino yitabirwa n’ingeri zose, ikindi ni uko bigendera rimwe no gukora siporo.”

Yongeyeho kwibutsa Abanyarwanda ko aho bahuriye ari benshi bagomba kongera kwibukiranya indangagaciro zibaranga, ndetse n’iziteza imbere igihugu.

Iri rushanwa ribaye nyuma y’uko tariki ya 1 Gashyantare 2023, ari bwo mu Rwanda hizihijwe Umunsi w’Intwari ku nshuro ya 29.

Kiziguro SS yitwaye neza mu mikino ya nyuma y'iri rushanwa
Kiziguro SS yitwaye neza mu mikino ya nyuma y'iri rushanwa
Abakinnyi ba Gicumbi HBT bayifashije kwegukana Irushanwa ry'Intwari
Abakinnyi ba Gicumbi HBT bayifashije kwegukana Irushanwa ry'Intwari
APR HC yegukanye umwanya wa gatatu imaze gutsinda ADEGI
APR HC yegukanye umwanya wa gatatu imaze gutsinda ADEGI
Abanya-Gicumbi bari bitabiriye uyu mukino wabereye ku kibuga cya APAPEB Byumba
Abanya-Gicumbi bari bitabiriye uyu mukino wabereye ku kibuga cya APAPEB Byumba
Gicumbi HBT yanyagiye Police HC amanota 44-29
Gicumbi HBT yanyagiye Police HC amanota 44-29
Gicumbi WHBT yananiwe kwikura imbere ya Kiziguro SS ku mukino wa nyuma
Gicumbi WHBT yananiwe kwikura imbere ya Kiziguro SS ku mukino wa nyuma
Igikomb cyashyikirijwe Kiziguro SS yegukanye Irushanwa ry'Intwari mu bagore
Igikomb cyashyikirijwe Kiziguro SS yegukanye Irushanwa ry'Intwari mu bagore
Kiziguro SS yashyikirijwe igikombe cyayo nyuma yo gutsinda Gicumbi WHBT
Kiziguro SS yashyikirijwe igikombe cyayo nyuma yo gutsinda Gicumbi WHBT
Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri CHENO, Nkusi ni we washyikirije igikombe Gicumbi HBT yegukanye Irushanwa ry'Intwari 2023
Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri CHENO, Nkusi ni we washyikirije igikombe Gicumbi HBT yegukanye Irushanwa ry'Intwari 2023
Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri CHENO, Nkusi Deo, yavuze ko muri siporo ari ahantu heza ho kunyuza ubutumwa bw'ubutwari
Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri CHENO, Nkusi Deo, yavuze ko muri siporo ari ahantu heza ho kunyuza ubutumwa bw'ubutwari
Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel ni umwe mu baje kureba imikino ya nyuma y'iri rushanwa
Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel ni umwe mu baje kureba imikino ya nyuma y'iri rushanwa