Nyuma y’uko amakipe ane akomeje mu mikino ya ½, hakurikiyeho guhatanira kugera ku mukino wa nyuma.
Ikipe ya Algérie yigaranzuye Tunisie yari yitwaye neza mu gice cya mbere cyarangiye ari amanota 16 kuri 13, mu gice cya kabiri byahinduye isura umukino urangira Algérie itsinze Tunisie amanota 29 kuri 25.
Umukino wakurikiyeho wahuje ikipe ya Misiri na Angola. Uyu mukino waranzwe no kuyobora umukino ku ruhande rwa Misiri yari ishyigikiwe cyane n’abakinnyi ba Algérie, birangira n’ubundi umukino iwutsinze ku manota 33 kuri 24 ya Angola.
Uyu munsi kandi wasize ikipe y’u Rwanda isoje amarushanwa iri ku mwanya wa nyuma, mu mukino ukomeye rwahuriyemo na Congo rugatsindwa amanota 35 kuri 34.
Amakipe yombi yatsinze umukino azakina umukino wa nyuma, n’aho amakipe yatsinzwe ahatanire umwanya wa Gatatu. Imikino yombi iteganyijwe kuri uyu wa 27 Kanama 2022.












Ibitekerezo 0