00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Handball: Police HC yayoboye imikino ibanza ya Shampiyona itsinze APR HC (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 December 2025 saa 07:58
Yasuwe :

Ikipe ya Police HC yasoje imikino ibanza ya Shampiyona ya Handball iri ku mwanya wa mbere n’amanota 14, nyuma yo gutsinda APR HC ibitego 34-28 ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 12 Ukuboza 2025.

Uyu mukino w’Umunsi wa Karindwi, wabereye muri Petit Stade i Remera, wagiye kuba APR HC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 12 yanganyaga na Police HC, zigatandukanywa n’ibitego zizigamye.

Imbere y’abafana batari bake guhera saa Moya z’umugoroba, umukino watangiranye imbaraga n’ishyaka ryinshi ku mpande zombi.

Si APR yari ihanganye na Police HC gusa kuko hari n’ihangana ry’abavandimwe, aho muri iyi kipe yambara umukara n’umweru harimo Nshimiyimana Alexis uvukana na Mbesutunguwe Samuel wa Police, hakabamo kandi Ndayishimiye Jean Pierre ‘Jet-Lee’ uvukana na Kubwimana Emmanuel.

Iri hangana ryatumye amakipe yombi ajya kuruhuka yegeranye mu bitego ari 18 bya Police HC na 16 bya APR HC.

Abasore b’Umutoza Ntabanganyimana Antoine wa Police HC bagarutse mu gice cya kabiri bahinduye umukino, bashyiramo ikinyuranyo kigaragara hagati yabo na APR.

Kayijamahe Yves wakinnye igice cya kabiri gusa, ni we wabaye itandukaniro ku ruhande rwa Police, mu gihe Umutoza Bagirishya Anaclet wa APR yifashishije Muhumure Elysé utahiriwe kuko yakomeretse akigera mu kibuga.

Umukino warangiye Police HC itsinze APR ibitego 34-28, aho Mbesutunguwe Samuel wa Police yatsinzemo ibitego byinshi (13) naho Kayijamahe Yves atsinda umunani.

Umukinnyi winjije ibitego byinshi ku ruhande rwa APR ni Rwamanywa Viateur watsinze ibitego bitanu gusa.

Biteganyijwe ko mu minsi mike iri imbere benshi mu bakinnyi bakinira amakipe yombi bazasubira mu Ikipe y’Igihugu izakomeza umwiherero wo kwitegura Igikombe cya Afurika kizabera i Kigali tariki 21-31 Mutarama 2026.

APR HC yagiye gukina uyu mukino ihabwa amahirwe nyuma yo gutsinda Police HC ku mukino wa nyuma wa Coupe du Rwanda muri Nyakanga
Police HC yari yatsinze APR mu mikino itatu yaherukaga kuzihuza muri Shampiyona, inayitwara igikombe
Benshi mu bakinnyi ba APR na Police HC bahuriye muri uyu mukino mu gihe bari bamaze iminsi hamwe mu mwiherero w'Ikipe y'Igihugu yitegura Igikombe cya Afurika
Anthony Muzay wakundaga gukora ikinyuranyo muri APR yatsinze igitego kimwe muri uyu mukino
Wari umukino urimo ishyaka ku mpande zombi
Ndayishimiye Jean Pierre 'Jet-Lee' (iburyo) wa APR, yari ahanganye n'umuvandimwe we Kubwimana Emmy ukinira Police HC
Mbesutunguwe Samuel wa Police HC ahoberana n'umuvandimwe we Nshimiyimana Alexis ukinira APR
Umutoza wa APR, Bagirishya Anaclet yabuze ibisubizo bihindura umukino mu gice cya kabiri
Byari ibyishimo ku mutoza Ntabanganyimana Antoine wa Police HC nyuma yo gutsinda umukino
Abakinnyi ba Police HC bishimira intsinzi babonye kuri APR HC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages