Uyu mukino wa mbere mu ya kamarampaka muri Shampiyona ya Handball wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki 29 Kamena 2024 kuri Maison de Jeunes Kimisagara.
Uyu mukino uhuza amakipe y’ubukombe muri iyi shampiyona wari witabiriwe ku rwego rukomeye ariko abafana batashye batarangije umukino kuko nawo wasubitse ukiri mu gice cya mbere.
Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 19, umusifuzi yahaye penaliti Ikipe y’Ingabo yari iyoboye umukino n’amanota 9-8. Yinjijwe neza ikinyuranyo kiba amanota abiri ariko abakinnyi ba Police banga gusubira mu mukino ngo umukino ukomeze kuko bavugaga ko bari kwibwa.
Police HC yavugaga ko iri kwibwa kuko aho umukino wari ugeze abakinnyi batatu bari bamaze guhabwa iminota 2 irimo inshuro ebyiri za Mbesutunguwe Samuel uri mu bo igenderaho.
Si ibyo gusa kuko ngo iyi kipe yashidikanyije ku basifuzi na mbere y’umukino kuko uwaherukaga guhuza impande zombi muri shampiyona nabwo yibwe nubwo byaje kurangira iwutsinze.
Nyuma y’imvururu no gukomeza gutsimbarara ku abakinnyi ba Police, umusifuzi yafashe icyemezo cyo guhagarika umukino wari ugeze ku munota wa 19 n’amasegonda 20, icyo gihe APR HC yari iyoboye n’ibitego 10-8.
Ntabwo haratangazwa igikurikira niba Ikipe ya Polisi y’Igihugu iterwa mpaga cyangwa harafatwa indi myanzuro.
Wari umukino wa mbere mu ya kamarampaka, aho amakipe yombi agomba gutanguranwa intsinzi ebyiri kugira ngo hamenyekane iyegukana Igikombe cya Shampiyona.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!