Iri rushanwa rizabera i Casablanca muri Maroc kuva tariki ya 11 kugeza kuya 20 Ukwakira 2025.
Iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, rigizwe n’amatsinda abiri, aho irya kabiri ririmo Flowers (Bénin), Montada (Maroc), FAP (Cameroun), Avenir Rail (Congo), Kirkos (Ethiopia) na Manga DFIP (Gabon).
Biteganyijwe ko Police HC irerekeza muri Maroc mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 8 Ukwakira 2025.
Abakinnyi iyi kipe izifashisha ni Nshimiyimana Timothée, Kwisanga Peter, Urangwanimpuhwe Guido, Hagenimana Fidele, Hakizimana Dieudonnee, Kubwimana Emmanuel, Niyonkuru Karim, Mbesutunguwe Samuel, Ineza Thierry, Mutuyimana Gilbert, Uwase Moise.
Hari kandi Kayijamahe Yves, Ndayisaba Etienne, Akayezu Andre, Duteteriwacu Norbert na Habimana Jean Baptiste. Umutoza mukuru ni CIP (Rtd) Ntabanganyimana Antoine.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!