Muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 27, u Rwanda ruri mu Itsinda A hamwe na Zambia, Nigeria na Algérie.
Ikipe y’Igihugu yasubukuye imyitozo ku wa Kabiri, tariki ya 6 Mutarama, mu mwiherero wa gatatu wo kwitegura iri rushanwa igiye gukina ku nshuro ya kabiri mu mateka yayo.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko mbere y’uko Igikombe cya Afurika gitangira, u Rwanda ruteganya gukina imikino ine na bimwe mu bihugu bizacyitabira.
Biteganyijwe ko umukino wa mbere uzahuza u Rwanda n’Ikipe y’Igihugu ya Gabon ku wa Kane, tariki ya 8 Mutarama, aho iki gihugu kimaze iminsi kiri i Kigali mu myiteguro.
Umukino wa kabiri uzahuza u Rwanda na Cameroun ku Cyumweru, tariki ya 11 Mutarama, uwa gatatu uruhuze na Congo Brazzaville tariki ya 14 Mutarama, mu gihe kandi hashobora kuzashakwa undi mukino wa kane utaremezwa bidasubirwaho.
Abakinnyi 18 ni bo bari mu mwiherero wa nyuma:
Umutoza w’u Rwanda, Hafedh Zouabi, afite abakinnyi 18 mu cyiciro cya gatatu cy’umwiherero wo kwitegura Igikombe cya Afurika.
Abanyezamu batatu ni Uwimana Jackson (APR), Uwayezu Arsène (APR) na Kwisanga Peter (Police), mu gihe abakinnyi basatira banyuze ibumoso ari Kayijamahe Yves na Uwase Moïse ba Police HC naho abanyura iburyo ni Akayezu André (Police) na Rwamanywa Viateur (APR).
Abakina inyuma iburyo ni Ndayishimiye Jean Pierre (APR) na Karenzi Yannnick (Gicumbi), naho ibumuso ni Mbesuntuguwe Samuel (Police), Nshimiyimana Alexis (APR) na Niyonkuru Karim (Police).
Abo hagati mu bwugarizi ni Muhumure Élysée (APR), Kubwimana Emmanuel (Police) na Mugabo Samuel (Gicumbi) mu gihe abakina imbere ari Hagenimana Fidèle (Police), Niyoyita Vedaste wa APR HC na Urangwanimpuwe Guido wa Police HC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!