Kuri uyu wa kabiri tariki 30 Kanama 2022 hatangiye imikino y’Afurika mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 18 (U-18 African Men’s Handball Championship)
Bibaye nyuma y’imikino y’Afurika mu batarengeje imyaka 20, yarangiye mu cyumweru gishize u Rwanda rubaye urwa nyuma.
Umukino wo kuri uyu wa Kabiri ni umukino utagoye ikipe y’u Rwanda cyane ko izi ngimbi ngo zari zakaniye uyu mukino nyuma yo gutenguhwa na bakuru babo.
Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 18 muri Handball, Bagirishya Anaclet, yavuze ko gukina umukino wihuta cyane kandi bashotera kure, aribyo byabafashije gutsinda uyu mukino.
Si uyu mukino gusa wabaye kuri uyu wa kabiri, kuko Uganda yatsinze Libya ibitego 35-28, Misiri itsinda Algeria 43-19, u Burundi butabonetse buterwa mpaga y’ibitego 10.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 31 Kanama 2022, harakinwa imikino y’umunsi wa kabiri mu matsinda aho ikipe ya Algeria ikina na Madagascar saa saba, ikipe y’u Burundi ikine na Libiya saa Cyenda, Maroc ikine na Uganda saa kumi n’imwe, naho ikipe ya Misiri ikine n’u Rwanda saa moya.
Itsinda rya mbere rigizwe na Maroc, Libiya, Uganda n’u Burundi, itsinda rya kabiri rigizwe na Misiri, Rwanda, Algeria na Madagascar.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!