00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Handball: U Rwanda rwatsinze Cameroun mu mukino wo kwitegura Igikombe cya Afurika (Amafoto & Video)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 January 2026 saa 07:12
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Handball mu Bagabo yatsinze iya Cameroun ibitego 27-26 mu mukino wa gicuti wo kwitegura Igikombe cya Afurika kizabera i Kigali tariki 21-31 Mutarama 2026.

Uyu mukino wabereye muri BK Arena ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 11 Mutarama, wari uwa kabiri wa gicuti u Rwanda rwakinnye nyuma yo gutsindwa na Gabon ibitego 31-29 ku wa Kane.

Cameroun igizwe n’abakinnyi benshi bafite ibigango, yagoye u Rwanda mu minota ya mbere ndetse ibihugu byombi bikomeza kugorwa no gutsinda mu gice cya mbere cyarangiye iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika gifite ibitego 10-8.

Mu gice cya kabiri, abatoza b’u Rwanda bakuriwe na Hafedh Zouabi, bakoze impinduka mu mikinire, Ikipe y’Igihugu itangire kurema uburyo bwinshi bw’ibitego ku barimo Kubwimana Emmanuel, Kayijamahe Yves na Akayezu André.

Mu minota itandatu ya nyuma, u Rwanda rwari rwashyizemo ikinyuranyo cy’ibitego bine (25-21) ariko umukino urangira hasigayemo igitego kimwe gusa (27-26).

Umutoza Wungirije w’Ikipe y’Igihugu, Bagirishya Anaclet, yavuze ko bishimiye ibyavuye muri uyu mukino kuko byaberetse ko abakinnyi bari kumva neza ibyo bamaze iminsi babatoza mu bijyanye no kugarira amakipe abarusha imbaraga.

Ati “Turashima ko ibyo twari twateguye ku ruhande byose byagenze neza cyane, cyane mu kugarira kuko ubwugarizi ni bwo budufashije gutsinda uyu mukino. Biratanga icyizere. Gabon na Cameroun bifite uburyo bwo gukina butandukanye kandi uko bangana bitandukanye natwe.”

Yakomeje avuga ko abakinnyi bose biteguye ndetse na Mbesutunguwe Samuel uri mu bakinnyi u Rwanda rugenderaho, ariko akaba atarakinnye iyi mikino ya gicuti, ari gusoza ikiruhuko cy’icyumweru kimwe cyari cyatanzwe n’umuganga.

Ikipe y’Igihugu izasubira mu kibuga ku wa Kane yongera kwisobanura na Gabon. Ni nyuma y’uko umukino wa gicuti wari guhuza u Rwanda na Congo Brazzaville ku wa Gatatu utakibaye.

Mu Gikombe cya Afurika kizatangira mu minsi 10 iri imbere, u Rwanda ruri mu Itsinda A hamwe na Algérie, Nigeria na Zambia bizahura ku mukino ufungura irushanwa.

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda ikomeje gukina imikino ya gicuti yitegura Igikombe cya Afurika kizabera i Kigali
U Rwanda rumaze gukina imikino ibiri ya gicuti, rurateganya undi mukino na Gabon
Cameroun iri mu bihugu byageze mu Rwanda kare ngo bihitegurire iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 27
Abatoza b'u Rwanda bakuriwe na Hafedh Zouabi ubanza ibumoso
Kubwimana Emmy ari mu bakinnyi b'u Rwanda bigaragaje muri uyu mukino
Ndayishimiye Jean Pierre 'Jet-Lee' azibirwa n'umukinnyi wa Cameroun

Amafoto: Umwari Sandrine

Video: Bizimana Confiance


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages