00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Handball: U Rwanda rwegukanye Igikombe cya Zone 5 muri Uganda

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 21 May 2018 saa 09:45
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 mu mukino wa Handball kuri iki Cyumweru yegukanye igikombe cy’Akarere ka Gatanu itsinze Uganda yakiriye irushanwa ibitego 32-27.

U Rwanda rwabonye itike yo kujya ku mukino wa nyuma ku wa Gatandatu nyuma yo gusezerera Kenya muri ½ ruyitsinze ku bitego 31-20 harimo icyenda bya Nshimiyimana Alexis wigaragaje cyane, ruhahurira na Uganda yakiniraga imbere y’abafana bayo yari yasezereye Ethiopia ku bitego 35-21.

Ku mukino wa nyuma, u Rwanda rwatangiye ruri hejuru cyane igice cya mbere kirangira rutsinze ibitego 20-11 ariko mu cya kabiri ntirworoherwa abasore ba Uganda barutsinda ku bitego 16-12 gusa ku giteranyo cy’umukino u Rwanda ruza imbere n’amanota 32-27 n’ubundi Nshimiyimana Alexis akaba yaje ku isonga mu batsinze ibitego byinshi kuko yinjije 10 wenyine.

Biteganyijwe ko iyi kipe igera i Kigali kuri uyu wa Mbere saa kumi n’imwe z’umugoroba izanywe n’imodoka.

Byari ibyishimo ku basore b'u Rwanda nyuma yo kwegukana igikombe
U Rwanda rwageze ku mukino wa nyuma rusezereye Kenya
Byari ibyishimo ku basore b'u Rwanda nyuma yo kwegukana igikombe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages