Bayigamba Robert, umuyobozi wa Komite Olempike y’u Rwanda avuga ko uyu munsi bibutsa abantu ko siporo ari ingenzi, ifasha umubiri n’ubuzima bwiza ndetse ko gukora siporo ari inshingano za buri muntu ari yo mpamvu n’abafite ubumuga bashyiriweho imikino yihariye.
Umunsi mpuzamahanga olempike watangiye kwizihizwa tariki ya 23 Kamena 1948 bizihiza umunsi hatangijwe imikino olempiki igezweho yatangiye tariki ya 23 Kamena 1894, ariko uko iminsi yagiye iza ibikorwa byavuye ku munsi umwe bigera ku Cyumweru kizasozwa tariki ya 28 Kamena 2015 aho abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda bazasinya imihigo.
Yagize ati “ Turifuza ko ibikorwa by’imikino bigenerwa uyu munsi bikorwa mu cyumweru ngo bigere kuri benshi, twibukiranya indangagaciro z’imikino zituma umuntu abaho neza, abana neza n’abandi, akubaha amategeko nawe akiyubaha.”
Biteganyijwe ko uyu munsi utangizwa n’isiganwa rya Km 3 ku bana bato biga mu mashuri abanza ribera kuri stade Amahoro i Remera.
Mu rwego rwo gukundisha imikino abana bakiri bato bazahabwa umwanya wo kwidagadura mu mikino myinshi aho abatoza babakurikirana bareba abafite impano, ni muri gahunda yiswe kids athletics.
Bayigamba avuga ko atari umwanya w’amarushanwa ahubwo basobanura akamaro k’imikino, iby’ingenzi biranga ukora imikino no gushishikariza abantu bose abakuru n’abato gukora siporo.
Ati “ Ni umwanya wo gusobanurira abantu ko siporo ifasha abantu kwirinda indwara.”
Umunsi mpuzamahanga olimpike wa 2014 wabereye mu karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru bakorana n’abana 2500 bo mu mashuri atatu n’ abakinnyi 500 batarabigize umwuga.
Uyu mwaka hategerejwe abana ibihumbi 15, abakozi ba Leta ibihumbi bitandatu, abantu ibihumbi 50 bazakora siporo ya bose bazakurikiranwa n’abarimu basaga ibihumbi 3000 muri iki cyumweru olempike.



















TANGA IGITEKEREZO