Aya mahugurwa yateguwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda ku bufatanye n’Impuzamashyirahamwe y’uyu mukino ku Isi(FINA) yakoreshejwe n’umutoza Rick Powers umaze imyaka 30 akora aka kazi ko gutoza abifuza kuba ibihangange mu koga.Yaberaga mu mujyi wa Kigali, i Remera.

Nk’uko yabitangarije IGIHE, ngo mu bihugu birenga 50 yagiye akoreramo ku migabane itandukanye, mu Rwanda ni hamwe mu ho yishimiye cyane kuko hari abana bato bagaragaza ubushake mu mukino wo koga ariko ngo akaba ababazwa no kubona benshi atoza babivamo kuko babura ubushobozi bwo kwiyishyurira piscine.

Ati “Maze imyaka irenga 30 ntoza umukino wo koga. Nagiye nkorera mu bihugu byinshi haba muri Asia, Amerika y’Epfo, Afurika n’ahandi. Ni ku nshuro ya kane nje mu Rwanda, ni hamwe mu hantu nanyuze nasanze abana bakunda uyu mukino cyane gusa imbogamizi mpora mpasanga ni uko nta piscine Ishyirahamwe rigira.”

“No mu Rwanda hose hari piscine imwe ikwije ibipimo byemewe, ni ikibazo kuko bituma abana biyishyurira rimwe na rimwe ubushobozi bwabura bakabireka.”

Kimwe n’uyu mutoza, umwe mu bahuguwe witwa Uwamurera Placidie wiga siporo n’ibinyabuzima mu yahoze ari KIE, yavuze ko mu masomo yabo babangamirwa n’ibi bibazo byo kutangira ibikorwaremezo mu mikino imwe n’imwe by’umwihariko uwo koga.

Ati “Naje muri aya mahugurwa kuko nk’umuntu usanzwe niga siporo hari byinshi numvaga nzahungukira kandi niko byagenze. Mu cyumweru twari tumaze, twize uburyo bune bwo koga kandi iby’ibanze nkuye hano bizamfasha cyane.”

“Nifuza kuba nazamuka mu mukino wo koga nanjye nkaba nagera ku rwego rwo guhagararira igihugu ariko ikiba kigoye ni uko usanga nta piscine dufite. Ku ishuri abiga siporo batwishyurira imwe dukoresha turi kwiga ariko nk’iyo dutashye biba birangiye rimwe na rimwe n’ibyo wize urabyibagirwa ko ntaho ubikoresha.”

Piscine ziri mu Rwanda zishobora kwakira amarushanwa mpuzamahanga ni iri i Nyamata muri Golden Tulip Hotel ifite metero 50, n’iya Green Hills na Groupe Scolaire Officiel de Butare zifite metero 25 ariko na zo ngo zikaba zigifite ibyo zibura.

Amateka y’umukino wo koga mu Rwanda

Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda ryatangiye mu 2000 ritangizwa n’ikipe imwe gusa, ubu rikaba ifite amakipe 14 akora hirya no hino mu gihugu arimo Karongi, Rubavu(vision), Nkombo, Gatsibo, Kayonza, Gicumbi, Rwamagana Swimming club, Thousand Kilos Women Swimming Club ya Gasabo,Cool Water ya Kicukiro,Cercle sportif na Riviera High school.

Nk’uko ribitangaza kuva ryatangira rimaze gutoza abatoza b'umwuga bagera ku 189 bari kuri piscine zose mu mashuri no ku biyaga. Kugeza ubu abakinnyi bafite ibyangombwa muri uyu mukino bagera ku 124 ariko hakaba n’abandi batozwa ariko batarafata icyemezo cyo kuba abakinnyi by’umwuga.

Bagira amarushanwa ahuza ibigo by’amashuri, amakipe , Piscine imyaro n'amahoteli buri cyiciro kigakina ukwacyo muri mpera z’ukwezi akabera ku mahoteli afite piscine aba yateye inkunga kuko ntayo Ishyirahamwe rigira.

Ngo hari benshi bafite impano ariko bakazitirwa no kutagira ibikorwaremezo
Ngo hari benshi bafite impano ariko bakazitirwa no kutagira ibikorwaremezo
Mu gusoza abitabiriye baganirijwe basabwa gukomeza kwihangana mu gihe Piscine itaraboneka
Mu gusoza abitabiriye baganirijwe basabwa gukomeza kwihangana mu gihe Piscine itaraboneka
Rick wakoreshaga aya mahugurwa yanenze kuba nta piscine abakinnyi batishyura yatuma barushaho kuzamuka muri uyu mukino
Rick wakoreshaga aya mahugurwa yanenze kuba nta piscine abakinnyi batishyura yatuma barushaho kuzamuka muri uyu mukino
Abakoze aya mahugurwa bahawe inyemezabumenyi
Abakoze aya mahugurwa bahawe inyemezabumenyi