Cogebanque Tennis Open izamara iminsi umunani yafunguwe ku mugagararo n’Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Cogebanque, Kayonga Joël mu muhango wabereye ku bibuga bya Tennis biri muri Cercle Sportif de Kigali mu Rugunga.
Yavuze ko Cogebanque ishyigikira amarushanwa nk’aya ya siporo mu rwego rwo guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda.
Yagize ati ”Cogebanque yishimira gushyikira imikino y’imbere mu gihugu kugira ngo iteze imbere imibereho y’umuryango nyarwanda ndetse no gukorana neza na bo. Nk’igihugu kiri mu nzira igana mu cyerekezo cyacyo, twizera ko umuryango ufite uruhare mu iterambere ryacu na twe twishimira gukorana na bo kugira ngo tuzamurane.”
“Tennis ni inzira nziza iduhuza n’abakiliya bacu, aho tugera ku bakinnyi bakiri bato, ababigize umwuga, abatarabigize umwuga n’abafite ubumuga yaba abagabo ndetse n’abagore bakagera ku ntego zabo.”
Cogebanque isanzwe itera inkunga ibikorwa bitandukanye bya siporo birimo Umukino w’Amagare n’ibindi bijyanye n’Umuco mu rwego rwo gukomeza gukorana bya hafi no gushyigikira abanyarwanda.
Kayonga yavuze ko kandi mu irushanwa ry’uyu mwaka bazakomeza gukangurira abazaryitabira kugana serivisi ifasha buri Munyarwanda kubona icumbi, izwi nka ‘Cogebanque Mortgage’.
Ati ”Twizera ko umuryango mugari wa Tennis uzageza kuri buri umwe ibyiza bya Cogebanque ndetse n’abazitabira iri rushanwa barimo abakunzi b’uyu mukino bakabasha kugerwaho na byo, baba aba hano mu gihugu ndetse n’abo mu karere.”
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda, Karenzi Théoneste yashimiye Cogebanque yateye inkunga iri rushanwa, avuga ko rifasha abakinnyi kugira imikino myinshi ndetse rikaba ribamo ibihembo bishimishije.
Cogebanque Tennis Open yatangiye yitabirwa n’Abanyarwanda gusa, ariko uko irushanwa rigenda rikura ryitabirwa n’ibindi bihugu byiganjemo iby’ibituranyi by’u Rwanda.
Ibibuga bizakoreshwa muri iri rushanwa rizasozwa tariki ya 3 Kanama ni bitandatu biherereye muri Cercle Sportif de Kigali mu Rugunga.
Amafoto: Usanase Anitha
Video: Hakizimana Alain



















TANGA IGITEKEREZO