Iri rushanwa riteganyijwe gutangira tariki 26 Gicurasi 2024 mu karere ka Rubavu, mu gihe imikino ya nyuma izabera i Kigali ku Cyumweru, tariki 16 Kamena 2024 muri Car Free Day.
Icyakora ku Cyumweru, tariki 19 Gicurasi 2024 abazaryitabira bazakora urugendo rwo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, mbere yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Abazitabira iri rushanwa bazahatana mu byiciro bitanu ari byo gushyira icyuma ku rutugu ukamanuka ugifite ukongera ukazamuka (Squat), guterurisha icyuma agatuza kandi uryamye (Bench Press) no guhagurukana icyuma kiba giteretse imbere yawe (Deadlift).
Hari kandi kuzamura icyuma hejuru ubundi ugasimbuka ugifite (Snatch-Clean and Jerk) ndetse n’icyiciro gikuru cyo guterura icyo ari cyo cyose kiremereye no gukurura imodoka bizwi nka Strongman.
Abahatana muri ibi byiciro bagabanywa mu buryo bagenda barutana ibilo, aho mu bagabo harimo abafite ibilo 59, 67 ,75 ,85, 94 ndetse ni 100 kuzamura. Mu bagore ni ibilo 59, 68, 76 n’abari hejuru ya 86.
Iri rushanwa kandi rizakoreshwa mu rwego rwo kwitegura Shampiyona y’Igihugu iteganyijwe muri Nzeri 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!