Umukino wa nyuma muri iki cyiciro wabereye ku bibuga bya Tennis byo muri IPRC Kigali kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Ukwakira 2025.
Maximillian Homberg na Martin Van Der Meerschen bari bageze ku mukino wa nyuma basezereye Umufaransa Corentin Denolly wafatanyaga n’Umunya-Maroc Younes Lalami, nyuma yo kubatsinda amaseti 2-0 (6-4, 6-3).
Louis Van Herck na Marlon Vankan bo bageze ku mukino basezereye Umunya-Mexique Rodrigo Alujas n’Umufaransa Florent Bax kuri mpaga, kuko uyu mukinnyi wa nyuma yavunitse bigatuma umukino utaha.
Abanyarwanda bari muri iki cyiciro ntibarenze muri 1/8 nk’uko byagenze mu cyumweru cya mbere. Manzi Rwamucyo David na Manishimwe Emmanuel basezerewe na Corentin Denolly afatanyije na Younes Lalami nyuma yo gutsindwa amaseti 2-0 (6-0, 6-0).
Ni mu gihe Ishimwe Claude na Niyigena Étienne basezerewe n’Umunyamerika Dillon Beckles ukinana n’Umunya-Malaysia Darrshan Suresh, nyuma yo gutsindwa amaseti 2-0 (4-6, 3-6).
Mu bakina ari umwe, umukino wa nyuma uteganyijwe ku Cyumweru saa Sita n’Igice aho uzahuza Umunya-Maroc Yassine Dlimi n’Umuholandi Max Houkes.
Dlimi yasezereye Corentin Denolly wegukanye icyumweru cya mbere amutsinze 6-3, 6-1 naho Max Houkes asezerera Dinko Dinev utasoje umukino kubera imvune.
Max Houkes usanzwe ari nimero ya 292 ku Isi, ndetse akaba ari we uhagaze neza kurusha abandi bakinnyi bari muri Rwanda Open M25 y’uyu mwaka, yari yamaze gutsinda iseti ya mbere ku manota 6-1 mu gihe iya kabiri yahagaze ari amanota 3-0.
Ni ku nshuro ya mbere umukinnyi w’Umunyafurika agiye gukina umukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 mu bakina ari umwe, mu gihe Corentin Denolly yashakaga gukina umukino wa nyuma w’iri rushanwa ku nshuro ya gatanu, aho yaritwaye inshuro eshatu zirimo icyumweru cya mbere cy’uyu mwaka.
Yassine Dlimi yageze kuri uyu mukino wa nyuma asezereye Abafaransa babiri, aho muri ¼ yari yahuye na Florent Bax utarakinnye kubera imvune, naho muri ½ agahura na Corentin Denolly.
Kunanirwa kugera ku mukino wa nyuma kwa Denolly, bivuze ko kuva Rwanda Open M25 ibaye mpuzamahanga mu 2023, nta mukinnyi urayegukana mu byumweru byombi by’umwaka umwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!