00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibigo bitanu by’urubyiruko byahawe ameza akinirwaho Tennis

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 March 2019 saa 12:10
Yasuwe :

Mu muhango wabereye ku Kigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara ku wa Gatanu, Ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis ikinirwa ku meza mu Rwanda (Rwanda Table Tennis Federation) ryatanze ameza ku bigo by’urubyiruko bitanu.

Ibigo bitatu byo mu Mujyi wa Kigali na bibiri byo mu ntara nibyo byashyikirijwe aya meza akinirwaho Tennis. Ibi birimo Ikigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara, icy’Aba-guide kiba i Gikondo n’icy’urubyiruko cya Kabuga mu Mujyi wa Kigali mu gihe mu ntara, aya meza yatanzwe ku kigo cy’urubyiruko cya Muhanga n’icya Kirehe.

Uwingabire Jeannette uyobora Ikigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara, yavuze ko bishimiye kwakira aya meza kuko baba bafite urubyiruko rwinshi rushobora kugaragaza impano muri uyu mukino.

Ati “Ni igikorwa twakiriye neza cyane, twacyishimiye. Ibigo by’urubyiruko, ni ibigo bihuriramo urubyiruko rwinshi cyane, by’umwihariko iki kigo cyacu cya Kimisagara, twakira urubyiruko rwinshi nko ku munsi dushobora kwakira urugera kuri 400 ruje mu bikorwa bitandukanye.”

“Ntekereza ko kuba baduhaye iyi mpano, urubyiruko rwacu rufite impano zitandukanye, ariko noneho iyi igiye kuba indi igiye kugaragara mu rubyiruko. “

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rya Table Tennis mu Rwanda, Bahati Innocent, na we yavuze ko kuba batanze aya meza bizafasha kubona izindi mpano muri uyu mukino.

Ati “IKi gikorwa cyizadufasha mu kubona undi mubare w’urubyiruko cyane ko arirwo dushakisha kugira ngo habe haboneka izindi mpano zitandukanye muri uyu mukino wa Table Tennis.“

“Navuga ko ari indi ntambwe ya kabiri duteye kuko intambwe ya mbere twari twakoze ni ugushakisha impano mu bigo by’amashuri, icyo gihe twajyanye n’ibigo by’amashuri nka 30, aho twabihaye ameza nk’aya. Dukomeza gutekereza no kwegera ibigo nk’ibi bifite urubyiruko.”

Umwe mu rubyiruko rwa Kimisagara yavuze ko batari basanzwe bakina uyu mukino wa Table Tennis, ariko kuba babonye aho kuwukinira ngo bizabafasha cyane.

Mu bikorwa biri gutegurwa n’iri shyirahamwe ry’Umukino wa Table Tennis mu Rwanda harimo gutangiza umukino wa Table Tennis ku bafite ubumuga (Para-Tennis), igikorwa kizabera i Gatagara tariki ya 6 Mata.

Hari kandi gushaka abakinnyi ba mbere muri Tennis mu Rwanda, igikorwa kizahurirana no gusoza shampiyona banatangiza indi mu mpera z’uku kwezi mu gihe kandi bazategura n’Irushanwa ryo kwibuka abari abakinnyi b’uyu mukino n’abandi bakunzi ba Siporo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urubyiruko rwaturutse mu bigo byahawe ameza rwretswe uko umukino wa Table Tennis ukinwa
Abayobozi batanze urugero ku rubyiruko
Umunyamabanga Mukuru wa Rwanda Table Tennis Federation, Bahati Innocent, ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango
Urubyiruko rwari rwaje kwakira aya maze ruzajya rukiniraho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages