Aba bagabo bazenguruka ibihugu bitandukanye ku Isi bakora icyo bita ibirori bya Tennis biba birimo imikino ya gicuti y’abakanyujijeho, imikino y’abana bakiri bato bagaragaza impano, gusabana no kwishimana n’abakinnyi n’abakunzi ba Tennis n’ibindi.

Abahagarariye iri tsinda rya ‘Legenditys’ barimo igihangange Ilie "Nasty" Năstase wari nimero ya mbere ku Isi kuva mu 1971 kugera 1975, bari mu Rwanda aho baje gutegura ibi birori mpuzamahanga bya Tennis.

Iri tsinda biteganyijwe ko rizazana mu Rwanda abakinnyi bakanyujijeho bafite amazina azwi nka Andriy Medvedev ukomoka muri Ukraine wegukanye irushanwa rimwe muri atanu akomeye ku Isi, Roland-Garros (French Open) yo mu 1999.

Harimo kandi na Yannick Noah wegukanye Roland-Garros yo mu 1983 ariko nyuma yo gukina Tennis waje kumenyekana cyane mu muziki aho yakoze indirimbo zakunzwe cyane nka Mon Eldorado bamwe bita ‘Du soleil’ yasohotse mu 2003.

Ilie Năstase uri mu Rwanda mu gutegura urugendo rw’ibi bihangange yabwiye IGIHE ko nta gihindutse muri Nzeri uyu mwaka abanyarwanda bazabona Yannick Noah.

Ati “ Mu birori byacu abantu bazabona Tennis itandukanye n’iyo babona kuri Televiziyo. Ni Tennis yindi irimo ibirori by’ubwoko bwinshi. Dukorana n’abakanyujijeho benshi. Si Yannick gusa. Ariko nawe kuri gahunda y’abo tuzazana muri Nzeri arimo niba nta gihindutse.”

Uyu wahoze ari umukinnyi wa Tennis abajijwe impamvu bahisemo gukorera ibi birori mu Rwanda, yasubije ko ari uko hari bamwe muri bagenzi be bari basanzwe baruzi ariko bataruziho byinshi mu mukino wa Tennis, ngo uzaba umwanya wo kumenyana n’abayikina baruvukamo.

U Rwanda ni igihugu cya kabiri muri Afurika kizaberamo ibi birori bya Tennis bitegurwa na Legenditys, nyuma ya Tunisia yakiriye ibi bihangange muri Mata 2018.

Mon Eldorado, ni imwe mu ndirimbo za Yannick Noal zamenyekanye

Yannick Noah yabaye igihangange muri Tennis anegukana Roland-Garros  yo mu 1983
Yannick Noah yabaye igihangange muri Tennis anegukana Roland-Garros yo mu 1983
Nyuma yo guhagarika gukina Tennis, Yannick Noah, yamenyekanye mu muziki cyane mu ndirimbo nka Mon Eldorado
Nyuma yo guhagarika gukina Tennis, Yannick Noah, yamenyekanye mu muziki cyane mu ndirimbo nka Mon Eldorado
Yannick Noah (wambaye umupira w'umukara) na bagenzi be bibumbiye muri Legenditys bazaza mu Rwanda muri Nzeri
Yannick Noah (wambaye umupira w'umukara) na bagenzi be bibumbiye muri Legenditys bazaza mu Rwanda muri Nzeri
Ilie Nasty Năstase wari nimero ya mbere ku Isi kuva mu 1971 kugera 1975 uri mu Rwanda niwe uri gutera uru rugendo rwa  bagenzi be
Ilie Nasty Năstase wari nimero ya mbere ku Isi kuva mu 1971 kugera 1975 uri mu Rwanda niwe uri gutera uru rugendo rwa bagenzi be
Andriy Medvedev wegukanye Roland-Garros (French Open) yo mu 1999 nawe ategerejwe i Kigali muri Nzeri 2019
Andriy Medvedev wegukanye Roland-Garros (French Open) yo mu 1999 nawe ategerejwe i Kigali muri Nzeri 2019