Uru rugendo rwatangijwe no kwerekwa ibiro bikoreramo amashami atandukanye y'iki kigo ndetse n’inshingano zayo, basobanurirwa ku ntego u Rwanda rwihaye zo kwihutisha iterambere biciye mu bukerarugendo cyane cyane gahunda ya Visit Rwanda.
Sunny Ntayombya ushinzwe Itumanaho muri iki kigo akaba yahaye buri mukinnyi ndetse n’abatoza umwanya wo kubaza ibibazo byasubijwe mu buryo byimbitse, nyuma buri wese asabwa kuvuga icyo azagenda arata u Rwanda.
Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Belise Kariza, yasobanuriye aba bakinnyi ko u Rwanda ruhagaze neza muri raporo zitandukanye zisohorwa n’ibigo mpuzamahanga mu nzego zitandukanye, haba mu korohereza abashoramari gushora imari yabo mu Rwanda, umutekano, ubukungu n’ibindi.
Yavuze ko u Rwanda rwashyizeho gahunda ya Visit Rwanda kugira ngo ruteze imbere ubukerarugendo no kongera umubare w’abasura iki gihugu.
Ati "’Twahisemo gahunda ya Visit Rwanda maze tugirana amasezerano n'ikipe ya Arsenal, kugira ngo tuzamure ubukerarugendo ndetse n’ubukungu bw’igihugu muri rusange . Nk’uko mubibona ku mikino yose Arsenal yakiriye ku kibuga cyayo cya Emirates ku byapa byamamaza haba hatembera amagambo yanditseho Visit Rwanda".
"Iyo Arsenal ikinnye umukino umwe urebwa nibura n’abafana miliyoni 300 ku isi yose, turamutse tubonye nibura 10% by’abakurikirana iyi mikino bagasura u Rwanda twaba twesheje umuhigo twiyemeje."
Kariza akaba yakomeje atangaza ko nyuma ya gahunda ya Visit Rwanda, abasura u Rwanda biyongereye cyane ku buryo bamaze kugera kuri miliyoni 1.7 kandi bakaba bizeye ko uyu mubare uzakomeza kwiyongera umunsi ku wundi.
Yasoje abizeza ko nibegukana intsinzi azabagenera igihembo gisaba kwishyura amadorali 1500.
Yagize ati "Ntimuzagende muvuga Visit Rwanda gusa , mumenye ikibajyanye ni ugushaka intsinzi, nimugarukana umwanya wa mbere nzabajyana mu birunga gusura ingagi’’.
Abakinnyi bagize iyi kipe akaba ari: Henriette Ishimwe, Veronique Iriho, Marie Diane Bimenyimana, Immaculee Muhawenimana, Gisele Ishimwe, Sarah Uwera, Cathia Uwamahoro, Sifa Ingabire, Alice Ikuzwe, Flora Irakoze, Josiane Nyirankundineza, Diane Ishimwe Dusabemungu, Margueritte Vumiliya, Antoinette Uwimbabazi.
Iyi kipe ikaba izerekeza muri Zimbabwe aho iyi mikino izabera ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu gushaka itike yo kuzakina imikino y’igikombe cy’isi aho iri mu itsinda rimwe na Nigeria , Mozambique, Zimbabwe na Tanzania.
Uko gahunda y’mikino iteye:
Rwanda Vs Nigeria (Tariki 5 Gicurasi)
Rwanda Vs Mozambique (Tariki 8 Gicurasi)
Rwanda Vs Zimbabwe (Tariki 9 Gicurasi)
Rwanda Vs Tanzania (Tariki 11 Gicurasi)




























Ibitekerezo 0