Iyi mikino izitabirwa n’ibihugu icyenda birimo Uganda, Zimbabwe, Nigeria, Tanzania, Namibia, Mozambique, Kenya, Sierra Leone n’u Rwanda, aho ikipe imwe ariyo izabona itike yo gukina igikombe cy’Isi cya 2020.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore izaba iri mu itsinda A hamwe na Zimbabwe, Tanzania, Nigeria na Mozambique mu gihe itsinda B rizaba rigizwe na Uganda, Kenya, Namibia na Sierra Leone.
Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda, Byiringiro Audifax, yavuze ko bigendanye n’imyiteguro iyi kipe yagize n’imyitozo abakinnyi bakoze, itanga icyizere cyo kwitwara neza muri Zimbabwe.
Ati ”Yaba mu myiteguro aho twatangiriye ndetse no mu iterambere ry’uyu mukino wa Cricket baturukamo, turabizeye. Bahawe imyitozo guturuka hasi kugeza n’uyu munsi mu myiteguro y’iri rushanwa. Bagize imikino ya gicuti itandukanye ndetse n’indi myiteguro umutoza yagiye abanyuzamo.”
Umutoza w’ikipe y’igihugu, Joshua Mwanja Declan, yavuze ko nta mpungenge atewe n’amakipe agiye guhura nayo kuko amenshi asanzwe ayazi.
Ati ”Tumaze amezi atanu twitegura, ikipe yakinnye imikino itandukanye harimo n’iya gicuti twakiniye muri Nigeria. Amakipe tugiye guhura nta bwoba aduteye kuko turayazi, amwe twarakinnye n’ayandi twakurikiranye uko yitwara.”
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abagore, Uwera Sarah, we yavuze ko we na bagenzi be biteguye kwitwara neza.
Ati ”Twiteguye neza cyane, twatangiye imyitozo mu Ukuboza. Twashyizemo imbaraga nyinshi zishoboka ku buryo kugeza aka kanya twizeye imbaraga zacu. Abanyarwanda ndetse n’abayobozi bacu muri rusange bitege ko tugiye gukora ibishoboka byose kandi ntabwo tuzabatenguha.”
Umuyobozi mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda, Srinath Vardineni wanatangiranye n’uyu mukino mu Rwanda mu myaka 16 ishize, yavuze ko rwari urugendo rukomeye ariko kuri ubu bigeze ahashimishije ku buryo u Rwanda rugirirwa icyizere n’amahanga.
Bituma ubu ari kimwe mu bihugu bitatu bya Afurika byagezemo igikombe cy’Isi cy’uyu mukino ndetse ku nshuro ya mbere rugiye kwitabira aya marushanwa ahuje amakipe y’abagore.
Biteganyijwe ko iyi kipe y’igihugu izahaguruka mu Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 3 Gicurasi, iminsi ibiri mbere y’uko iri rushanwa ritangira, aho izatangira ihura n’iya Nigeria tariki ya 5 Gicurasi mu mujyi wa Harare.
Kuri gahunda byari biteganyijwe ko u Rwanda ruzahura na Zimbabwe mu mikino itatu ya gicuti ya mbere y’irushanwa, ariko yamaze gukurwaho ku mpamvu zitaramenyeshwa Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket.
Abakinnyi 14 bagize ikipe y’abagore y’umukino wa Cricket: Iriho Veronique, Ishimwe Dusabemungu Diane, Uwimbabazi Antoinette, Bimenyimana Marie Diane, Vumiliya Margueritte, Ishime Giselle, Ingabire Sifa, Uwamahoro Cathia, Uwera Sarah (kapiteni), Nyirankundineza Josiane, Ikuzwe Alice, Ishimwe T. Henriette, Muhawenimana Immaculée na Mukaruragwa Delphine.
Gahunda y’imikino y’u Rwanda
- Rwanda vs Nigeria (Tariki ya 5 Gicurasi)
- Rwanda vs Mozambique (Tariki ya 8 Gicurasi)
- Rwanda vs Zimbabwe (Tariki ya 9 Gicuras)
- Rwanda vs Tanzania (Tariki ya 11 Gicurasi)
Amafoto: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO