Ku wa 10 Nzeri 2023 ni bwo ku kibuga cy’imikino cya Kimisagara hasorejwe Shampiyona ya Handball ya 2023, aho igikombe cyegukanywe na Gicumbi HT itsinze Police HC amanota 36 kuri 35.

Aba bakinnyi uko ari 16 bamaranye imyaka ibiri, ni itsinda riba hamwe i Gicumbi mu gihe hari gukinwa Shampiyona, yasozwa bagataha. Ubusanzwe bitabwaho n’Akarereka Gicumbi iyo bari mu mwiherero.

Nyuma y’uko umukino wabo na Police HC ukuweho kubera kutumvikana kuri penaliti yari gutanga ikinyuranyo ku isegonda rya nyuma tariki 2 Nyakanga 2023 muri BK Arena, aba bakinnyi batashye mu ngo zabo mu gihe bari bakomeje gutegereza icyemezo kizawufatirwa na Federasiyo ya Handball mu Rwanda, FERWAHAND.

Nyuma y’uko bamenyeshejwe itariki bazagarukiraho gukina uyu mukino wari washeshwe, byabaye ngombwa ko aba bakinnyi bakomeza imyitozo.

IGIHE yamenye ko nyuma yo kubona ko Shampiyona igiye gusozwa, Akarere ka Gicumbi kakibabereyemo umwenda, abakinnyi bose uko ari 16 bakandikiye bishyuza amezi umunani [batarishyurwa kumwe mbere y’umukino wa nyuma batsinzemo Police HC] tariki 28 Kanama 2023, gusa kugeza na n’ubu nta gisubizo bigeze bahabwa.

Mbere y’umukino wa nyuma bahuyemo na Police FC ku Cyumweru, buri mukinnyi aho yari ari yakoraga imyitozo ku giti cye. Mu minsi itatu ya mbere y’umukino hari abakinnyi batandatu gusa mu bagize iyi kipe, bakoreraga ku kibuga bazakiniraho cya Kimisagara kuko ari ho baturiye, bagashaka inshuti zabo baturanye bagafatanya kugira ngo buzuze umubare imyitozo ishobore kugenda neza. Abandi batuye hanze ya Kigali nk’abiga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, i Nyamasheke n’ahandi, bakoreraga aho batuye.

Abakinnyi bose uko ari 16 harimo n’abavuye mu ntara bahuriye ku kibuga ku Cyumweru ku munsi w’umukino, bahura na Police HC yo yari imaze iminsi mu mwiherero ndetse bayitsinda ibitego 36-35.

Iyi kipe iberewemo imyenda y’imishahara y’amezi arindwi, kuko ku wa Gatandatu, tariki 9 Nzeri 2023, buri bucye bakina Police HC, bahawe umushahara w’ukwezi kumwe usanga n’ukundi bahawe ibyumweru bibiri mbere y’uyu mukino. Mbere y’iyi mishahara yombi baherukaga guhembwa muri Mutarama 2023.

Muri Gicumbi HT, umukinnyi uhembwa umushahara uri hejuru kurusha abandi afata ibihumbi 180 Frw mu gihe uhembwa uri hasi ahembwa ibihumbi 100 Frw. Akarere ka Gicumbi kageneye iyi kipe ingengo y’imari ingana na miliyoni 7 Frw gusa ku mwaka.

Aya ni yo baguramo abakinnyi, guhemba imishahara y’abakozi b’ikipe n’uduhimbazamusyi tungana n’ibihumbi 15 Frw kuri buri mukinnyi iyo batsinze, kugura ibikoresho, gukodesha imodoka mu ngendo, kurara aho bari bukinire iyo bibaye ngombwa n’ibindi nkenerwa bya buri munsi. Aya ntarimo ayo mu mwiherero i Gicumbi kuko ho batungwa n’Akarere.

Umwe mu bakinnyi waganiriye na IGIHE yavuze ko nk’abakinnyi babayeho mu buzima bwo kwishakishiriza kuko batategereza amafaranga bahembwa n’ikipe ngo bakodeshe inzu no kubaho muri Kigali.

Yagize ati” Ntabwo navuga ko tubayeho neza kuko abakinnyi nta kandi kazi tugira, bamwe barakodesha hano i Kigali ariko urabyumva ni ukwishakiriza ku ruhande kuko ntiwategereza amafaranga ava mu ikipe, umuntu udafite akandi kazi byagorana. Gusa hari n’abandi bibera mu miryango yabo.”

“Ntabwo biba ari byiza, urumva umuntu ufitanye amasezerano n’ikipe itwara ibikombe ku rwego rw’igihugu, akaba akiba mu muryango we usanga bigayitse cyane.”

Umutoza wa Gicumbi HT, Mudaharishema Sylvestre, nyuma y’umukino aganira n’itangazamakuru yavuze ko nubwo hari ikibazo cy’ubukene ariko bizeye ko Akarere kazabababarira kakabafasha gusohokera igihugu mu marushanwa nyafurika.

Ati "Ubuyobozi bw’Akarere burahari, ntabwo wavuga ko tutazasohoka, amarushanwa Nyafurika dushobora kuyajyamo byanze bikunze.”

Yakomeje agira ati “Ndabasaba ko bakomeza bagafasha ikipe kandi bakumva ko Handball ari umukino w’iwacu i Gicumbi, nibatubabarire tujye gukina Champions League kugira ngo na rwa rubyiruko rw’iwacu i Gicumbi rukomeze ruzamuke rurebera kuri bakuru b rwo bavuye mu mikino Nyafurika.”

Gicumbi HT yatwaye igikombe itsinze Police HC ibtego 36 kuri 35 itegereje kwishyurwa ibirarane by'amezi arindwi
Gicumbi HT yatwaye igikombe itsinze Police HC ibtego 36 kuri 35 itegereje kwishyurwa ibirarane by'amezi arindwi
Iyi kipe y'Akarere ka Gicumbi yegukanye Igikombe cya Shampiyona yahembwe miliyoni 1 Frw
Iyi kipe y'Akarere ka Gicumbi yegukanye Igikombe cya Shampiyona yahembwe miliyoni 1 Frw
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gicumbi, Kirenga Moses [wa gatatu uhereye iburyo], yemeza ko babereyemo abakinnyi ibirarane by'amezi arindwi bitewe n'uko ubufasha bw'Akarere butabonekera rimwe
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gicumbi, Kirenga Moses [wa gatatu uhereye iburyo], yemeza ko babereyemo abakinnyi ibirarane by'amezi arindwi bitewe n'uko ubufasha bw'Akarere butabonekera rimwe
Umutoza wa Gicumbi HT, Mudaharishema Sylvestre, yasabye Akarere ka Gicumbi ko kababarira ikipe ikazasohokera u Rwanda mu mikino Nyafurika
Umutoza wa Gicumbi HT, Mudaharishema Sylvestre, yasabye Akarere ka Gicumbi ko kababarira ikipe ikazasohokera u Rwanda mu mikino Nyafurika

Inkuru bifitanye isano: Gicumbi HT yegukanye Shampiyona itsinze Police HC mu mukino wamaze amasaha 5 (Amafoto)

Amafoto: Ntare Julius