Richardson w’imyaka 21 y’amavuko asanzwe asiganwa ku maguru muri metero 100 na 200.
Muri iki Cyumweru nibwo byemejwe ko ibipimo yafashwe ku wa 28 Kamena byagaragaje ko yanyoye urumogi, bityo ahita ahanwa mu gihe cy’ukwezi atitabira amarushanwa mpuzamahanga.
Bisobanuye ko atazaba ari mu ikipe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika izakina imikino Olempike iteganyijwe mu Buyapani.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizahagararirwa na Gabby Thomas, English Gardner na Aleia Hobbs mu gusiganwa ku maguru mu bagore mu gihe mu bagabo ari Javianne Oliver, Teahna Daniels Jenna Pradini na Thomas mu gusiganwa ku maguru ku ntera ya metero 100.
Richardson ni umukobwa wahabwaga amahirwe yo kuzegukana imidali muri iyi mikino.
Abicishije kuri Twitter, Richardson yiseguye ku bakunzi be avuga ko atazitabira imikino Olempike iteganyijwe kubera i Tokyo mu Buyapani mu minsi mike iri imbere.
Ati “Mumbabarire mwese, ntabwo nkishoboye kwitabira imikino Olempike uyu mwaka. Ariko nijeje ko umwaka utaha nzaba ndi muri Shampiyona y’Isi.“
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yavuze ko kuba Richardson yakuwe mu rutonde rw’abakinnyi bazahagararira iki gihugu mu mikino Olempike, bifite ishingiro kuko ntawe uri hejuru y’amategeko.
Ati “Amategeko ni amategeko. Kandi buri umwe azi ko amategeko agomba kubahirizwa.”
Umuhungu wa Donald Trump, Donald Trump J, abicishije kuri Twitter we yavuze ko uyu mukobwa ababishinzwe bari bakwiye kumureka akajya guhatana.
Ati “Mumureke ahatane. Ndahamya ko urumogi ntawe rwabujije kwihuta.”
Charlotte Clymer usanzwe ari umusirikare w’ipeti rya Corporal muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abicishije kuri Twitter yagaragaje ko ibyaba byose, bakunda Richardson nubwo atazakina imikino Olempike.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurwanya Ibiyobyabwenge muri Leta Zunze za Amerika (United States Anti-Doping Agency), cyemeje igihano cyo guhagarika Richardson igihe kingana n’ukwezi nyuma yo gusangwamo uru rumogi.
Richardson akinira LSU Lady Tigers. Biteganyijwe ko imikino Olempike izatangira ku wa 23 Nyakanga 2021 kugeza ku wa 8 Kanama 2021.
Mu 2017 muri Shampiyona y’Isi, Richardson yegukanye umudali wa Zahabu gusiganwa muri metero 100.
Kahmari Montgomery nawe yari aherutse guhagarikwa mu gihe kingana n’ukwezi kuko nawe yasanzwemo urumogi mu irushanwa ryari ryabereye mu Mujyi wa Florida muri iki gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!