Ni irushanwa ryamaze amezi atanu ryakinwe mu byiciro bine birimo, ibigo bifite abakozi barenze 100, ibigo bifite abakozi bari munsi y'ijana, ibigo byigenga ndetse n’icyiciro cy’abagore.
Muri ibi byiciro byose, ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka “Immigration” ni cyo cyihariye ibihembo kuko cyegukanye ibikombe bitatu byo mu cyiciro cy’ibigo bifite abakozi bari hejuru y’ijana muri Basketball, Volleyball ndetse no mu mupira w’amaguru.
Amakipe yatwaye ibikombe:
Ikipe ya “Imigration” yegukanye Igikombe mu mupira w’amaguru itsinze ikipe ya RwandAir kuri penaliti 3-1 nyuma y’aho umukino wari warangiye ari 0-0.
Immigration yongeye kwegukana igikombe cya basketball itsinze ikipe ya RwandAir ku mukino wa nyuma ndetse yongera no kwegukana igikombe cya Volleyball aha hose hari mu cyiciro cy’ibigo bifite abakozi bari hejuru y’ijana.
Mu cyiciro cy’ibigo bifite abakozi bari munsi y’ijana, mu mukino wa Basketball igikombe cyegukanywe na IPRC Kigali itsinze RTDA ku mukino wa nyuma naho muri Volleyball igikombe cyegukanwa na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi itsinze Minisiteri ya siporo ku mukino wa nyuma.
Muri iki cyiciro mu mupira w’amaguru igikombe cyegukanywe na Rwanda Medical Supply (RMS) itsinze Ikigo cy’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro (RMB) ku mukino wa nyuma.
Mu cyiciro cy’abikorera mu mupira w’amaguru, Ikipe ya Ubumwe Grand Hotel ni yo yegukanye Igikombe itsinze Centor Ltd ibitego 2-1.
Mu mukino wa basketball muri iki cyiciro, igikombe cyegukanywe na BK itsinze Stecol. Mu cyiciro cy’abagore hakinwe imikino ibiri, Basketball na Volleyball aho mu mukino wa Volleyball, Ikipe ya Rwanda Revenue Authority ari yo yegukanye igikombe naho muri Basketball igikombe cyegukanwa na REG.
Aya makipe yose yegukanye ibikombe, azahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika izabera mu gihugu cya Congo Brazzaville umwaka utaha wa 2024.
Iyi mikino y’abakozi mu Rwanda ni ngarukamwaka aho yatangiye gukinwa guhera mu 1999 kugeza ubu.
U Rwanda ni rwo rwahawe kuzakira iyi mikino ku rwego rwa Afurika mu 2025.















































Amafoto: Ntare Julius





Ibitekerezo 0