00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imikino ya FEASSA izabera mu Rwanda izitabirwa n’abakinnyi 3 111

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 6 August 2015 saa 09:06
Yasuwe :

Minisiteri y’uburezi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzakira abakinnyi 3111 bazitabira imikino ihuza amashuri yisumbuye yo muri Afurika y’Iburasirazuba bazava muri Uganda, Kenya, u Burundi, Tanzania, Sudani y’Epfo n’u Rwanda ruzakira.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Rwamukwaya Olivieryavuze ko kuva tariki ya 14 - 23 Kanama 2015 u Rwanda ruzakira imikino ya FEASSA yitabirwe n’abanyeshuri 3 111 ikinirwe mu karere ka Huye na Gisagara mu ntara y’Amajyepfo.

Muri iyi mikino ya FEASSA hazakinwa imikino nk’umupira w’amaguru, Basketball, Volleyball, Handball, Rugby, Netball, imikino ngororamubiri, Hockey, Tennis, Ping Pong koga na Badminton.

G.S.Kabusunzu yari igizwe n'abari mu ikipe y'igihugu yakinnye na Nigeria mu majonjora y'igikombe cy'Afurika

Ubwo iyi mikino yakinirwaga muri Tanzania mu 2014, u Rwanda rwatahanye igikombe kimwe, mu bakobwa Groupe Scolaire Kabusunzu yari igizwe n’abakinnyi ba AS Kigali yatwaye igikombe mu mupira w’amaguru itsinze Makonko yo muri Tanzania ibitego 2-1.

Mu 2013, u Rwanda rwakoresheje ingengo y’imari ya miliyoni 100 FRW mu mikino yabereye mu majyaruguru ya Uganda ntibabona igikombe na kimwe nubwo bari bahagarariwe n’amakipe 19.

U Rwanda rwongeye kuva muri iyi mikino nta gikombe cyangwa umudali mu 2012 mu mikino yabereye i Bujumbura ruhagarariwe n’amakipe 17 harimo iy’umupira w’amaguru yari igizwe n’abakinnyi bari bavuye gukina igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique. Hakoreshejwe ingengo y’imari isaga miliyoni 70 FRW.

APPEGA Gahengeri yatahanye umwanya wa gatatu muri Handball y'abakobwa mu 2014

Amwe mu makipe azahagararira u Rwanda muri FEASSA

Netball: GS Save

Rugby: ET Mukingi, GS St Famille, APICUR

Handball

Abakobwa: APEGA Gahengeri, ES Mukingi, GS Mwendo

Abahungu: ES Kigoma, College Gisenyi,GS St Aloys

Basketball

Abakobwa: Lycée de Kigali, GS St Aloys, ENDP Karubanda

Abahungu: ETENI (Rubavu), APE Rugunga, APICUR

Volleyball

Abakobwa: GS Indangaburezi, Lycée de Nyanza, GS St Aloys

Abahungu: GS St Joseph Kabgayi, Rusumo High School, Ly de Nyanza

Rusumo High School yari yitabiriye muri Volleyball umwaka ushize izongera igerageze amahirwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages