00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imodoka zirimo Cross Car na moto zizitabira Sprint Rally All Star 2022

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 23 March 2022 saa 07:44
Yasuwe :

Ishyirahamwe Nyarwanda ryo gusiganwa mu Modoka no kuri Moto (RAC) ryateguye isiganwa rya “Sprint Rally All Star 2022” rizaba ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Werurwe 2022, mu Karere ka Rwamagana aho rizitabirwa n’imodoka zirimo izizwi nka Cross Car ndetse na moto.

Sprint Rally All Star 2022 ni ryo siganwa rya mbere riri ku ngengabihe ya Shampiyona y’Igihugu yo gusiganwa mu Modoka no kuri Moto muri uyu mwaka.

Iri siganwa rizabera mu mihanda yo mu Karere ka Rwamagana rizakinwa mu byiciro bibiri birimo icyo ku manywa “Super Stages” kizatangira saa saba ndetse n’icya nijoro kizwi nka “Night stage”.

Imodoka zirimo izizwi nka “Cross Car” na moto zizakoreshwa n’abazaryitabira, zizabanza gukora intera y’ibilometero 21,6 mu muhanda wa Musha- Ntunga inshuro ebyiri mu gihe kandi zizaca inshuro ebyiri muri uyu muhanda ariko noneho zihagurukira i Ntunga zigasoreza i Musha.

Agace k’ijoro kazakinwa saa kumi n’ebyiri n’iminota 40 ubwo abasiganwa bazahagurukira i Musha basoreza i Ntunga ku ntera y’ibilometero 21,6.

Uretse Sprint Rally All Star 2022, andi masiganwa ateganywa na RAC muri uyu mwaka arimo Nyirangarama Tare Sprint, Huye Rally izakinwa muri Kanama, Rwanda Mountain Gorilla Rally iteganyijwe mu Ukwakira na Rallye des Mille Collines izakinwa mu Ugushyingo.

Shampiyona y’Igihugu yo gusiganwa mu Modoka yaherukaga gukinwa mu 2019 ubwo yegukanwaga na Gakwaya Jean Claude nyuma yo guhiga abandi mu masiganwa atanu yabaye muri uwo mwaka. Mu 2020 no mu 2021 nta Shampiyona yakinwe kubera icyorezo cya COVID-19.

Cross Car ziri mu bwoko bw'imodoka zizitabira Sprint Rally All Star 2022
Imodoka zitandukanye zizitabira Sprint Rally izabera i Rwamagana ku wa Gatandatu
Gakwaya Jean Claude ni we wegukanye Shampiyona y'Igihugu yo gusiganwa mu Modoka mu 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .