Rwanda Youth Tennis Development Programme yafunguye ku mugaragaro irindi shami ry’abana biga gukina Tennis riherereye muri Vision City. Iri shami ryiyongereye ku rindi risanzwe rikorera ku Kicukiro.

Umuyobozi wa Rwanda Youth Tennis Development Programme akaba n’umutoza w’abakiri bato muri Tennis, Umulisa Joseline, yavuze ko ubu bufatanye buzabafasha kongera umubare w’abana batoza, ubushobozi ndetse no guhatana ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Twishimiye cyane ubu bufatanye. Abana dufite hari abaturuka mu miryango ikize ndetse n’itishoboye, bigoye ko tubonera abadafite ubushobozi ibikoresho. Ariko icyo turi kurebaho cyane ni ibibuga bishobora kudufasha ndetse n’inzego za leta tukagira amasaha menshi dukoreraho imyitozo ndetse n’umubare munini w’abana.”

Yakomeje agira ati “Ibibuga tugikoresha kugeza ubu turabikodesha, kuko biba bitari n’ibyacu bakatugenera amasaha, biratugora rero. Dufite abana bari mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, igihe twabona ibyo bikorwaremezo twigengaho bakwitoza bihagije ndetse bakaba na benshi bahatana ku rwego mpuzamahanga.”

International Tennis Club of Canada na yo ifite gahunda yo kuzamura umukino wa Tennis mu bihugu bya Afurika yifuje guhera ku Rwanda kuko hari uburyo bwinshi buborohereza gukora ibikorwa byabo.

Umuyobozi wayo wungirije, Phil Cox, yatangaje ko umutekano w’u Rwanda, ndetse n’amateka yarwo ari kimwe mu byabateye imbaraga zo kuzana ibikorwa byabo mu Rwanda.

Ati “Ni ibintu bigoye gusobanura cyane impamvu twahisemo u Rwanda. Ariko muri make u Rwanda ni igihugu cyihariye cyane cyane ku mateka yacyo. Ubuyobozi bwaho burangajwe imbere na Perezida Kagame Paul, bwakoze ibyo twakwita nk’ibitangaza.”

Yakomeje agira ati “Natwe rero byari ngombwa ko twagira uruhare muri iryo terambere cyane ko no mu murongo wacu tubanza kureba imiyoborere y’aho tugiye gukorera. Twakoranye na Umulisa kuri gahunda afite twifuza kuzamura impano z’abakiri bato.”

Phil yongeyeho ko impamvu Tennis idatera imbere ku Mugabane wa Afurika, ari ibura ry’ibikoresho, iry’ibikorwaremezo ndetse n’ubumenyi ku gukundisha abana uyu mukino. Ariko yizera ko ku bufatanye na Rwanda Youth Tennis Development Programme bizakosoka.

Yagize ati “Turi gukora ibishoboka byose ngo Abanyafurika na bo bagaragare ku ruhando mpuzamahanga mu mikino ya Tennis. Biratubabaza cyane iyo tubonye n’abakinnyi b’abirabura bakina badakomoka muri Afurika.”

Yongeyeho ati “Twatanze ibikoresho bike cyane ukurikije ibyo dushaka gukora. Ndahamya neza ko uyu mushinga twawizeho neza ku buryo mu minsi iri imbere ugereranyije n’amafaranga turi gukusanya, tuzubaka ibibuga bya Tennis bikomeye kuko ni ikibazo gikomeye ku Rwanda.”

Kugeza ubu Rwanda Youth Tennis Development Programme ifite abana 18 bari mu Ikipe y’Igihugu bakinira ku bibuga bya Kicukiro (IPRC Kigali), ikagira n’abana 41 biyongereyeho 26 bashya bakinira ku bibuga bya Vision City, bose hamwe bakaba 67.

Umuyobozi wa International Tennis Club of Canada, Phil Cox, ari mu Rwanda kureba uko batangiza ibikorwa byo kuzamura Tennis
Umuyobozi wa International Tennis Club of Canada, Phil Cox, ari mu Rwanda kureba uko batangiza ibikorwa byo kuzamura Tennis
Ibikorwaremezo bike mu Rwanda bigiye kubonerwa umuti
Ibikorwaremezo bike mu Rwanda bigiye kubonerwa umuti
Abana 26 bashya binjiye muri gahunda ya Rwanda Youth Tennis Development
Abana 26 bashya binjiye muri gahunda ya Rwanda Youth Tennis Development