Dominic Tem watwaye US Open ya 2020 ni we wari uri imbere mu manota mu gihe inzoka y’incira yinjiraga mu ruzitiro rw’ikibuga igana ahakinirwaga.

Umuntu uzobereye mu gufata inzoka ni we wegereye aho iyi ncira yari iri maze ayikura ku kibuga. Byatumye umukino uhagarara iminota 40.

Nyuma y’uko iyi nzoka ikuwe ku kibuga, Thiem yavuze ko akunda inzoka ariko yatewe ubwoba n’uko iyi ncira yari ifite ubumara kuko yegeraga abana bagarura udupira ku kibuga.

Yagize ati” Nkunda inyamaswa cyane cyane izo tutabana na zo. Ariko uburyo iriya nzoka ifite ubumara n’ukuntu yegeraga abana bagarura udupira byari biteye ubwoba. Ni ibintu bitigeze bimbaho mu buzima bwa njye nta n’ubwo nzabyibagirwa.”

Byatahuwe ko iyi nzoka yasaga n’ikigina ari iyo mu Burasirazuba bwa Australia. Yareshyaga na sentimetero 50 z’uburebure.

Thiem w’Umunya-Autriche ari ku mwanya wa 98 ku rutonde rw’abakinnyi ba Tennis babigize umwuga ku Isi. Yitezweho kandi kuzagaragara mu mikino yo gushaka itike ya Australian Open izatangira tariki 14 Mutarama 2024.

Rafael Nadal wahoze ari nimero ya mbere azagaruka mu mikino ya Brisbane ku Cyumweru ahanganye na Marc Lopez.

Uyu Munya-Espagne w’imyaka 37 akize imvune y’ikibero yatumye bamubaga muri Kamena 2023.

Dominic Thiem wahoze ari nomero ya gatatu ku Isi yarogowe n'inzoka y'incira, ihagarika umukino iminota 40
Dominic Thiem wahoze ari nomero ya gatatu ku Isi yarogowe n'inzoka y'incira, ihagarika umukino iminota 40