00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Irushanwa Bye Bye Vacances risigiye urubyiruko ubutumwa

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 20 April 2013 saa 01:24
Yasuwe :

Ku wa gatanu tariki 19 ni bwo irushanwa ryiswe Bye Bye Vacances ryari ryateguriwe abanyeshuri bari mu biruhuko ryasojwe. Iri rushanwa ryari rigamije gukangurira urubyiruko kwirinda SIDA, inda zidateganijwe no kwipimisha ku bushake virusi itera SIDA kugira ngo barebe uko ubuzima bwabo buhagaze. Ryitabiriwe n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 14 na 25.
Irushanwa Bye Bye Vacances ryateguwe n’ikigo cy’urubyiruko cya Kimisagara (Maison des Jeunes), ryahuje abanyeshuri bari mu biruhuko mu mikino (…)

Ku wa gatanu tariki 19 ni bwo irushanwa ryiswe Bye Bye Vacances ryari ryateguriwe abanyeshuri bari mu biruhuko ryasojwe. Iri rushanwa ryari rigamije gukangurira urubyiruko kwirinda SIDA, inda zidateganijwe no kwipimisha ku bushake virusi itera SIDA kugira ngo barebe uko ubuzima bwabo buhagaze. Ryitabiriwe n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 14 na 25.

Irushanwa Bye Bye Vacances ryateguwe n’ikigo cy’urubyiruko cya Kimisagara (Maison des Jeunes), ryahuje abanyeshuri bari mu biruhuko mu mikino itandukanye ku bahungu no ku bakobwa, mu mupira w’amaguru, Sket, Karate, ibiganiro mpaka n’imbyino n’indirimbo.

Buri kipe yabaye iya mbere mu mupira w’amaguru, haba ku bakobwa no ku bahungu, yahawe imipira itatu yo gukina n’ibikoresho bya Jewometiri, na ho mu yindi mikino bahawe ibihembo birimo ibikoresho byifashishwa mu ishuri birimo amakaye n’ibindi.

Ikipe ya Power Women y’abakobwa ni yo yabaye iya mbere mu mupira w’amaguru nyuma yo gutsinda iya Don Bosco ibitego 2-0, na ho mu bahungu bari hagati y’imyaka 14 na 18, Sira Sport yatsinze Youth Sport kuri Penaliti 5-4 kuko iminota y’umukino yarangiye ari igitego 1-1. Ku bahungu bari hagati y’imyaka 19 na 25, ikipe y’Abamotari yatsinze Forever FC ibitego 2-0. Muri Sket ikipe ya Sketing Club ni yo yatwaye igikombe itsinze ikipe ya Adape ibitego 9-5.

Mukeshimana Séraphine wari ushinzwe amarushanwa yatangarije IGIHE ko bakoze iri rushanwa mu rwego rwo kugira ngo bafashe urubyiruko rwari ruje mu biruhuko kubona imikino itandukanye, bityo birufashe kutishora mu nzira mbi. Akomeza atangaza ko urubyiruko rukwiye kumenya ko ejo hazaza ari ahabo, bakwiye kwirinda ibiyobyabwenge, ubusambanyi n’izindi nzira mbi.

Muri ayo marushanwa yatangiye ku wa 15 agasozwa ku wa 19 Mata 2013, ku munsi nibura abai hagati ya 30 na 40 bisuzumishaga ku bushake agakoko gatera SIDA mu rwego rwo kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages