Aba bakinnyi bombi b’Abanyarwanda bahuriye muri 1/16 cy’icyumweru cya kabiri cya Rwanda Open M25, aho iri rushanwa riri ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi riri kubera ku bibuga bya Kicukiro Ecology Tennis Club muri RP Kigali College.
Ishimwe yitwaye neza muri uyu mukino, yegukana iseti ya mbere ku manota 6-1, mbere yo gutsinda iya kabiri kuri 6-4, ahita akatisha itike yo gukomeza muri 1/8.
Uyu wari umukino wari utegerejwe by’umwihariko kuko wari wahuje Abanyarwanda babiri, bivuze ko u Rwanda rwagize umukinnyi ugera mu cyiciro cya kabiri cy’iri rushanwa ku nshuro ya mbere kuva M25 Kigali itangiye gukinwa mu 2023.
Iseti ya mbere yagaragaje ikinyuranyo hagati y’aba bakinnyi bombi, Ishimwe ayitangira neza ndetse ashyira igitutu kuri Niyigena kugeza ayegukanye ku manota 6-1.
Mu ya kabiri, Niyigena yagerageje kugaruka mu mukino, arushaho guhangana na Ishimwe bakunda guhurira mu marushanwa menshi y’imbere mu gihugu, ariko mugenzi we akomeza kwitwara neza kugeza ayegukanye ku manota 6-4.
Kugera muri 1/8 kwa Ishimwe Claude ni intambwe ikomeye kuri we nyuma y’uko mu myaka yashize yakunze gusezererwa hakiri kare muri iri rushanwa.
Mu mukino utaha uzaba ku wa Kane, tariki ya 8 Ukwakira 2026, uyu Munyarwanda azahura n’umukinnyi ukomeza hagati y’Umufaransa Florent Bax n’Umuhinde Anup Bangargi.
Mu yindi mikino ya 1/16 yabaye ku wa Kabiri, Corentin Denolly wo mu Bufaransa yakomeje atsinze Caheer Warik amaseti 2-0 (6-0, 6-4) ndetse azahura n’Umunyamerika Preston Brown wasezereye Umunya-Malaysia Darrshan Suresh amutsinze 6-3, 7-5.
Umutaliyani Manuel Plunger, Umunya-Israel Yshai Oliel, Umunya-Afurika y’Epfo Alec Beckley, Umuhinde Dev Javia, Toufik Sahtali wo muri Algeria, Kael Sharin Shah wo muri Kenya n’Umudage Marlon Vankan ni abandi bakinnyi bamaze kugera muri 1/8.
Ni mu gihe Umufaransa Calvin Hemery wegukanye icyumweru cya mbere, ari mu bazatangira irushanwa ku wa 7 Ukwakira 2026 aho azahura n’Umudage Niklas Grunewald muri 1/16.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!