00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishimwe na Manishimwe basezerewe, imvura ihagarika imikino irimo uwa Rwamucyo muri ‘Rwanda Open M25’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 October 2025 saa 10:33
Yasuwe :

Imvura nyinshi yaguye i Kigali kuri uyu wa Kabiri yakomye mu nkokora imigendekere y’irushanwa rya Rwanda Open M25, riri kubera ku bibuga bya IPRC Kigali Ecology Tennis Club, bituma imwe mu mikino ihagarikwa indi irasubikwa, kubera ikirere kibi cyagoye abakinnyi n’abasifuzi.

Iyi mvura yaguye nyuma ya saa Sita yahagaritse imikino ine y’abakina ari umwe mu bagabo harimo n’uw’Umunyarwanda Manzi Rwamucyo David wari uhanganye na Maximilian Homberg wo mu Budage.

Umukino wabo wahagaritswe inshuro ebyiri mbere y’uko abasifuzi bafata icyemezo cyo kuwusubika burundu. Indi mikino itandatu y’abakina ari babiri yo ntiyigeze itangira.

Rwamucyo yavuye mu kibuga ari inyuma ku manota 4-5. Biteganyijwe ko umukino wabo uzasubukurwa ku wa Gatatu saa Tatu za mu gitondo ku kibuga cya ‘Centre Court’, ari na ho indi mikino yose yasubitswe izakomereza.

Mbere y’aho, hari abakinnyi b’u Rwanda bari babanje mu kibuga ari bo Ishimwe Claude na Manishimwe Emmanuel ariko bombi batsinzwe amaseti 2-0 (6-0, 6-0) na Marlon Vankan wo mu Budage na Yassine Dilmi wo muri Maroc, mu bakina ari umwe.

Kuri ubu icyizere cy’Abanyarwanda gisigaye kuri Niyigena Étienne na Rwamucyo batarakina imikino yabo ya 1/16 muri iri rushanwa riri kuba ku nshuro yaryo ya gatatu.

Gahunda y’imikino yo ku wa Kabiri:

Ku wa Gatatu, Niyigena azahangana na Corentin Denolly wo mu Bufaransa, wigeze kwegukana iri rushanwa inshuro ebyiri. Ni nyuma y’umukino wa Rwamucyo na Homberg uzaba usubukuwe.

Mu bakina ari babiri, Niyigena na Ishimwe bazahura na Amaury Raynel wo mu Bufaransa na Ioan Alexandru Teglas wo muri Romania. Ni mu gihe Ngarambe Gift Ivan afatanyije na David Oringa wo muri Uganda bazahura na Aditya Balsekar wo mu Buhinde na Darrshan Suresh wo muri Malaysia.

Abategura iri rushanwa bemeje ko gahunda y’imikino yahinduwe kugira ngo hakemurwe amasaha y’imikino yasubitswe kubera imvura.

Mu bakinnyi bakomeye batitabiriye uyu mwaka, bari bamaze kumenyerwa muri ‘Rwanda Open M25’, harimo Umusiwisi Damien Wenger waritwaye mu 2023 n’Umuhinde Karan Singh wageze muri 1/2 mu mwaka ushize.

Ishimwe Claude yasezerewe muri "Rwanda Open M25' rugikubita
Manishimwe Emmanuel na we yasezerwe atsinzwe na Yassine Dilmi wo muri Maroc
Manzi Rwamucyo David azasubiramo umukino we ku wa Gatatu
Marlon Vankan wo mu Budage ni we wasezereye Ishimwe Claude
Yassine Dilmi ntiyoroheye Manishimwe Emmanuel
Maximilian Homberg yari ayoboye umukino wamuhuzaga na Rwamucyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages