00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

James Opio yakuyeho urujijo ku bashidikanya ku kuba ari Umunyarwanda

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 15 October 2025 saa 11:42
Yasuwe :

Bizimungu James Opio uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya PFL Africa rizabera mu Rwanda bwa mbere, yavuze ko yaruvukiyemo ariko ntarukuriremo kubera Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Ukwakira 2025, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru cyabanjirije imikino izaba ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Ukwakira 2025, muri BK Arena.

Bizimungu James Opio yavuze ko yavukiye mu Rwanda, nyina yimukira Uganda kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyo gihe yitwaga Bizimungu James, ariko nyuma yaje kwitwa Opio kuko Nyina yashakanye n’Umunya-Uganda.

Kuba yarakuriye mu Rwanda ntibizamubuza guharanira ishema ry’igihugu cyamubyaye, nk’uko yabitangaje. Ati “Ndishimye cyane kuba ngiye gukinira iwacu, nubwo ntahakuriye. Ni igihugu cy’umubyeyi wanjye, kugihagararira ni iby’agaciro kuri njye.”

“Ndabizi neza bazaba banshigikiye ari benshi kandi nanjye sinzabatenguha nzabaha intsinzi n’ibyishimo. Ni ubwa mbere nzaba ndi kurwana nziko hari benshi bandi inyuma, ibyo bizampa imbaraga kuko ndabizi byabaye ku bandi narwanaga na bo by’umwihariko muri Nigeria.”

Mu murwano njyarugamba wa MMA mu irushanwa rya PFL Africa, uzabera muri BK Arena kuva saa Cyenda z’Amanywa, Bizimungu azahura na Isaac Omeda wo muri Uganda.

Uyu mukinnyi w’Umunyarwanda ukinira Labwor Combat Sports Club, amaze kurwana imirwano itatu ikomeye, aho yatsinze ibiri akanganya umwe.

Bizimungu James Opio yahamije ko ari Umunyarwanda
Isaac Omeda ni we uzarwana na Bizimungu James Opio

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages