Uhagarariye inyungu za Giambi, Joel Wolfe, yabwiye ikinyamakuru The Athletic ko yapfiriye mu rugo rw’ababyeyi be ruherereye i California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Inzego z’ubuzima zahageze mbere zasanze yamaze gushiramo umwuka, hitabazwa polisi yatangaje ko Jeremy Giambi ashobora kuba yiyahuye. Yakomeje ivuga ko hagiye gukorwa isuzuma ku murambo we kugira ngo hamenyekana icyamuhitanye.
Jeremy Giambi wakinaga yugarira, yatangiye gukina muri Major League Baseball nyuma yo gutwara igikombe gikuru gihuza amashuri yisumbuye yose yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1996.
Yanyuze mu makipe atandukanye yo muri MLB nka Kansas City Royals, Oakland Athletics, Philadelphia Phillies na Boston Red Sox mu myaka itandatu yamaze akina nk’uwabigize umwuga.
Kure Giambi yabashije kugera ni ubwo ikipe ye ya Oakland Athletics yahataniraga itike yo kugera ku mukino wa nyuma w’icyerekezo cy’iburasirazuba, ikaza gutsindwa na New York Yankees aho yari ahanganye n’ibihange nka Alex Rodriguez na Derek Jeter mu 2001.
Mu 2005, Giambi yabaye umwe mu batangabuhamya ku kirego cyaregaga ikigo cyitwaga Bay Area Labaratory Co-operative (BALCO) ko cyaba gitanga imiti yongerera abakinnyi bo muri MLB imbaraga.
Giambi yari afite mukuru we, Jason Giambi, bakinanye mu Ikipe ya Oakland Athletics.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!