Kalisimbi Motor Sports Club ni ikipe yari isanzwe iriho ndetse initabira amasiganwa atandukanye ategurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino yo gusiganwa mu Modoka (RAC), dore ko iri no mu makipe ari kwitwara neza muri Shampiyona y’u Rwanda.
Gusa hari hashize igihe iyi kipe ikinisha abakinnyi biganjemo abakuze, ndetse bamwe muri bo bakaba baratangiye guhagarika gukina.
Aha ni ho havuye igitekerezo cyo gushyira ku murongo uburyo bw’imikorere yayo, hagashakwa abakinnyi bashya bakwigishwa uyu mukino kugira ngo bazatere ikirenge mu cyabo.
Perezida wa Kalisimbi Motor Sports Club, Jules Uwimana, yavuze ko igikorwa cyo kwakira abakinnyi bashya bakurikije abafite inyota yo gukina uyu mukino kandi bawukunze.
Ati “Ubu dufite abakinnyi 16 batugaragarije ko babishaka. Twabarebye dukurikije uko bakurikirana amasiganwa atandukanye, hajyaho igihe cyo kwiyandikisha. Nyuma yo kubigisha muri ubu buryo bwo mu ishuri bwatangiye hazakurikizaho imyitozo.”
“Uyu ni umukino usaba ko uwuzamo uwukunze kuko iyo uwugiyemo utekereza amafaranga ntabwo biguhira, dore ko twe iwacu utaratera imbere cyane ngo tubone abaterankunga nko mu bindi bihugu.”
Kugeza ubu Kalisimbi Motor Sports Club ifite abakinnyi 12 bakina kinyamwuga. Ikagira imodoka enye zo gufasha abanyeshuri kumenyera umukino no kubafasha kwiga, hakaba n’izindi enye zifashishwa mu masiganwa.
Ku munsi wa mbere wo kwigisha abakinnyi bashya 16, basobanuriwe amateka y’umukino wo gusiganwa mu modoka; basobanurirwa imyitwarire y’umukinnyi mu modoka; basobanurirwa ibice by’ingenzi by’imodoka yo gusiganwa; n’ibindi byose by’ibanze ku mukino.
Gahigi Mugwaneza Ariel uri mu banyeshuri bashya yavuze impamvu yamukururiye kwiga uyu mukino ndetse ko uko byagenda kose agomba kuwukina.
Ati “Nakuze nkunda gukina uyu mukino kandi nkawukurikirana cyane. Ubu rero ngiye gufata amasomo tuzahabwa, noneho nshyire mu bikorwa inzozi zanjye zo gusiganwa nari mfite kuva cyera. Niteguye guhangana n’imbogamizi zirimo kuko ntaho zitaba, icy’ingenzi ni ukugera ku cyo niyemeje.”
Abanyeshuri bazagaragaza ubushake n’ubushobozi bazahabwa amahirwe yo gutangira kwitabira amasiganwa akurikira azategurwa na RAC.
Amafoto: Yassip Esther



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!