Huye Rally itegurwa na Huye Motorsports Club ku bufatanye n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (Rwanda Automobile Club- RAC).
Iri siganwa ngarukamwaka ribera mu Ntara y’Amajyepfo, rigamije kwibuka no guha icyubahiro Gakwaya Claude wakinaga amasiganwa y’imodoka, witabye Imana mu 1986 azize impanuka.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Ukwakira 2025, ni bwo hakinwe umunsi waryo wa kabiri ari na wo wa nyuma, aho habaye uduce tune twakiniwe mu mihanda ya Save-Shyanda na Shyanda-Save, ku ntera y’ibilometero 40.
Kanangire Christian na Rutabingwa Fernand bari basoje uduce umunani twa mbere bari imbere ku wa Gatandatu, bashimangiye umwanya wabo no kuri iki Cyumweru aho basoje isiganwa ryose bakoresheje isaha imwe, iminota 32 n’amasegonda 43 ku ntera y’ibilometero 139 byari bigize irushanwa.
Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude bari batwaye iri rushanwa mu 2024, begukanye umwanya wa kabiri basizwe umunota n’amasegonda 33 naho Kalimpinya Queen na Ngabo Olivier bongera kwegukana umwanya wa gatatu basizwe iminota ine n’amasegonda atatu.
Rutabingwa Gratien na Munyaneza Irène bari batwaye Peugeot 106, basoreje ku mwanya wa kane, bakurikirwa na Hakizimana Jacques wakinanaga na Semana Ish Kevin na bo bari batwaye Peugeot 106.
Umunya-Uganda Kayira Faizal wakinanaga na Katumba Duncan begukanye umwanya wa gatandatu, Rutuku Mike na Gasarabwe Alain baba aba karindwi mu gihe Murengezi Bryan na Kevin Rusekuza babaye aba munani.
Huye Rally ya 2025 yari yiyandikishijemo imodoka 15, ariko 11 ni zo zitabiriye naho umunani aba ari zo zisoza. Subaru Impreza yari itwawe na Yoto Fabrice ari kumwe na Ruzindana Axel ni yo yavuye mu isiganwa kuri iki Cyumweru.
Biteganyijwe ko isiganwa rya nyuma muri uyu mwaka rizaba Rallye des Milles Collines izaba mu ntangiriro z’Ukuboza.
Amafoto: Kwizera Remy Moses
Video: Byiringiro Innocent



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!