Huye Rally itegurwa na Huye Motorsports Club ku bufatanye n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (Rwanda Automobile Club- RAC).
Iri siganwa ngarukamwaka ribera mu Ntara y’Amajyepfo, rigamije kwibuka no guha icyubahiro Gakwaya Claude wakinaga amasiganwa y’imodoka, witabye Imana mu 1986 azize impanuka.
📸𝐀𝐌𝐀𝐅𝐎𝐓𝐎📸
Ubwo abapilote bahatanye muri "Huye Rally 2025" biteguraga guhaguruka i Huye bajya gukinira mu mihanda yo mu Karere ka Gisagara ku Munsi wa Kabiri w'irushanwa.
📸:@remypixels pic.twitter.com/C0zIomJ1Sn
— IGIHE Sports (@IGIHESports) October 25, 2025
Nyuma yo gutangizwa ku mugoroba wo ku wa Gatanu, imodoka 11 zaryitabiriye zirimo 10 zo mu Rwanda n’imwe yo muri Uganda, zakinnye uduce umunani twari duteganyijwe ku wa Gatandatu aho twareshya n’ibilometero 127.
Ni uduce twakinwe nyuma y’umuganda wabaye mbere ya Saa Sita, abasiganwa bakoresha imihanda ya Gisagara-Kibilizi-Mugomba-Gisagara (1&2), Rango- Kibilizi (3&4), Kibilizi-Rango (5&6) na Rango-Kibilizi (7&8). Tumwe muri utu duce twa nyuma twakinwe mu ijoro.
Uyu munsi wa mbere wasize Kanangire Christian na Rutabingwa Fernand bari muri Subaru Impreza ari bo bayoboye aho bakoresheje isaha imwe, iminota irindwi n’amasegonda 57, barusha Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude babakurikiye iminota ibiri n’amasegonda 45.
Ku mwanya wa gatatu hasoreje Kalimpinya Queen ukinana na Ngabo Olivier, bo basizwe iminota ibiri n’amasegonda 47 naho Yoto Fabrice na Ruzindana Axel baba aba kane.
Rutabingwa Gratien na Munyaneza Irène bari batwaye Peugeot 106 ndetse na Hakizimana Jack wari kumwe na Semana Ish Kevin muri Peugeot 106, basoreje ku mwanya wa gatanu n’uwa gatandatu.
Imodoka rukumbi yaturutse hanze y’u Rwanda itwawe n’Umunya-Uganda Kayira Faizal ukinana na Katumba Duncan, yasoreje ku mwanya wa karindwi, ikurikirwa n’iyari itwawe na Rutuku Mike na Gasarabwe Alain mu gihe ku mwanya wa cyenda hasoreje Murengenzi Brian na Kevin Rusekuza.
Imodoka ebyiri ni zo zitasoje umunsi wa mbere, aho iya mbere ari Subaru Impreza yari itwawe na Gakwaya Eric ari kumwe na Miss Kayibanda Aurore ndetse n’indi Subaru yari itwawe na Dusingizimana Salvator akinana na Kubwimana Emmanuel.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Ukwakira, ni bwo hasozwa ‘Huye Rally 2025’ aho hakinwa agace ka cyenda n’aka 10 mu muhanda wa Save-Shyanda guhera saa Yine, mu gihe agace ka 11 n’aka 12 dukinirwa mu muhanda wa Shyanda-Save guhera Saa Sita. Biteganyijwe ko gusoza no gutanga ibihembo Saa Munani n’Igice z’amanywa.
Amafoto: Kwizera Remy Moses



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!