Kuri iki Cyumweru, tariki ya 12 Gicurasi, ni bwo hasojwe "Pearlf of Africa Uganda Rally 2024" yari yitabiriwe n’imodoka 35 zirimo esheshatu zihanganye muri Shampiyona Nyafurika y’uyu mwaka.
Nyuma y’uko Karan Patel ayoboye urutonde mu duce dutandatu twakinwe ku wa Gatandatu, aho yari yashyizemo amasegonda 34, kuri uyu munsi wa nyuma hari hategerejwe kureba niba Jas Mangat wakiniraga iwabo ashobora kumwigaranzura.
Uduce dutatu twakinwe kuri iki Cyumweru twose twatsinzwe na Karan Patel, asoza iri siganwa ryo muri Uganda akoresheje isaha, iminota 45 n’amasegonda 11 ku ntera y’ibilometero 209,4.
Uyu Munya-Kenya yakurikiwe na Mangat yasize umunota n’amasegonda 20 naho Hamza Anwar na we wo muri Kenya asoreza ku mwanya wa gatatu yasizwe iminota itandatu n’amasegonda 27.
Abandi bakurikiyeho mu yindi myanya itatu ni Michael Jr Mukula, Kuku Ranjit Singh na Dr Mukasa Moustapha, bose bo muri Uganda.
Karan Patel wahise utsindira amanota 30 abikesha Skoda Fabia ari gukinisha uyu mwaka, afite amahirwe yo kuyongera kuko isiganwa ritaha rizabera iwabo muri Kenya mu mpera za Kamena.
Shampiyona Nyafurika yo Gusiganwa mu Modoka ya 2024 igizwe n’amasiganwa atandatu ndetse irya nyuma rizabera mu Rwanda hagati ya tariki ya 18-20 Ukwakira. Ibindi bihugu bizakira aya marushanwa ni Zambia, Tanzania n’u Burundi hagati ya Nyakanga na Nzeri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!