Iri ni irushanwa ryatangiye gukinwa tariki ya 1 Mata kugeza ku wa Gatandatu tariki ya 11 Gicurasi 2024, aho abageze ku mukino wa nyuma bahuriye mu Mujyi wa Kigali bagahatanira kuryegukana.
Abahatana bakinaga ibyiciro bibiri by’umukino wa Karate aribyo Shotokan ndetse na Wado-Ryu. Abakinnyi bane kuri buri kimwe nibo bageze mu cyiciro cyo guhatana ku munsi wa nyuma.
Muri Shotokan Buguze Félix yitwaye neza ahiga abakinnyi batatu ba The Great Warriors aribo Usengimana Omar, Uwase Raziat na Munyaburanga mu gihe muri Wado-Ryu, Gusenga Yves wa Police Karate Club yahize Niyitanga Harifa, Yezakuzwe Lucie na Nindemana Lambert.
Umuyobozi Mukuru w’ishuri rya Karate rya Kigali Elite Sports Academy (KESA) ryafatanyije n’umuryango wa ’The Cornestone’ mu gutegura iyi mikino, Nkurunziza Jean Claude, yavuze ko hari inyungu rizagira mu guhitamo abahagararira Ikipe y’u Rwanda mu mikino mpuzamahanga.
Yagize ati “Ubundi hari igihe dutegura amarushanwa ukabona yitabiriwe n’abo mu Mujyi wa Kigali gusa cyangwa ahandi ayo marushanwa aba yabereye. Ariko uburyo bwakoreshejwe bwatumye buri wese ubyifuza mu gihugu yitabira atavuye aho ari.”
“Si ukwitabira gusa kuko ubu buryo bwatumye tubika amakuru y’ibyo buri wese ashoboye kandi nidunakenera abo kwifashisha mu Ikipe y’Igihugu byanze bikunze nibo tuzaheraho bidasabye ko tubasanga aho bari.”
Umukinnyi wahatanaga muri iri rushanwa yoherezaga amashusho ye mu cyiciro runaka, akayaha abari bagize akanama nkemurampaka kagatanga amanota gakurikije uko bitwaye.
Ni irushanwa rigiye kujya rikinwa buri mwaka mu rwego rwo kubika umubare munini w’abakinnyi ba Karate ndetse no kubafasha kwitegura andi marushanwa akomeye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!