00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abakina igisoro bagiye guhurira mu irushanwa rigamije kubyutsa umukino

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 17 October 2025 saa 07:13
Yasuwe :

Abakina igisoro (Ababugu) bagiye guhurira mu irushanwa rigamije kubyutsa uyu mukino ndetse no kuwuhuza n’aho ibihe bigeze.

Iri rushanwa riteganyijwe tariki ya 2 Ugushyingo 2025, rizabera kuri Kicukiro Bilva mu Mujyi wa Kigali. Ryateguwe n’ikipe ya Igisoro Bilva.

Iraguha Richard uri mu bategura iri rushanwa yavuze ko ryateguwe mu rwego rwo gusigasira uyu mukino gakondo.

Ati “Intego ni uguha imbaraga uyu mukino usigaye witabirwa n’abantu benshi, tugamije gushyigikira no gusigasira umuco wawo. Abantu batekereza ko ukiri umukino w’abasaza ariko ntabwo ariko bimeze ndetse hari n’ubushakashatsi buheruka kugaragaza uburyo ukiza indwara zitandukanye.”

Yakomeje agira ati “Ikindi ni ukwisuganya tukamenyana tukanategura uko uyu mukino washyirwamo imbaraga ku buryo hanashingwa federasiyo.”

Iraguha kandi yavuze ko abizitabira iri rushanwa bazerekwa uko uyu mukino ushobora gukinwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Abagera kuri 50 bamaze kwiyandikisha kuzitabira iri rushanwa mu bagore n’abagabo, aho abazahiga abandi bazahembwa, aho uwa mbere azegukana igikombe n’ibihumbi 200 Frw, uwa kabiri umudali n’ibihumbi 150 Frw, mu gihe uwa gatatu azahembwa ibihumbi 100 Frw.

Igisoro ni umukino utakihariwe n'abakuze gusa
Abagore nabo bafite icyiciro cyabo muri iri rushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages