00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Korea: Abanyarwanda begukanye igikombe n’imidari 7 muri Taekwondo

Yanditswe na

Philbert H

Kuya 1 August 2015 saa 08:29
Yasuwe :

Mu irushanwa ry’imikino ya Taekwondo ririmo kubera muri Korea y’Epfo, ikipe ihagarariye u Rwanda yegukanye igikombe n’imidari irindwi (7) irimo itatu ya Zahabu n’indi ine ya Bronze.

Iyo midair yose uko ari irindwi, itatu ya zahabu yegukanywe na Zuraika Mushambokazi (mu bakobwa) na Boniface Mbonigaba (mu bahungu) mu byiciro bitandukanye, n’aho ine ya Bronze yo yegukanywe na Iyumva Regis ndetse na Benon Kayitare, bakaba barimo barushanwa mu byo bita “Demonstration”bivuga “Imyiyerekano”.

Iyo midair abo basore n’inkumi begukanye, yatumye u Rwanda nk’igihugu, ruhita rwegukana Umudari wa Zahabu ndetse n’igikombe nk’igihugu cyahize ibindi mu bo barushanwaga.

Irushanwa riracyakomeje hakinwa n’indi mikino itari Demonstration, tukazakomeza kuyibakurikiranira.

Mu byo barushanwagamo harimo no kwerekana umuco wa buri gihugu binyuze mu mukino wa Taekwondo
Byari ibyishimo ku bakinnyi bahagarariye u Rwanda
Boniface Mbonigaba ni umwe mu begukanye Zahabu
Benon Kayitare iruhande rw'Igikombe bahesheje u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages