Iri rushanwa ryahuriyemo amakipe 40 yabonye itike yo kuzayitabira harimo n’u Rwanda. Aya makipe agizwe n’abakinnyi basaga 600, barimo abagore n’abagabo.
Muri iyi mikino, abitabiriye bazahatana mu byiciro bibiri by’uyu mukino ari byo Poomsae na Kyorugi.
Umuhango wo gutangiza iri Rushanwa Nyafurika muri Taekwondo witabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.
Amakipe yahatanye ku ikubitiro ni ayitwa Poomsae. Muri iki gice abahatana bagaragaza uburyo bwo kwiyerekana mu kwirwanaho bijyanye n’ubwirinzi ku mpande zombi.
Hamwe abakinnyi baba ari ikipe igizwe n’abantu babiri babiri, ahandi akaba ari umwe kuri umwe haba ku bagabo no ku bagore.
Irushanwa riri kuba hakurikijwe imyaka, aho harimo abato bari hagati y’imyaka 12 na 14 n’icyiciro cy’abari hagati y’imyaka 15 na 17.
Mu bakuze naho harimo ibyiciro bitatu bihatana umukinnyi umwe umwe, abakinamo bari hagati y’imyaka 41 kugeza 50, hagati ya 51 na 60 ndetse no hagati ya 61 na 66.
Mu Cyiciro cya Poomsae cyabaye ku munsi wa mbere w’irushanwa, u Rwanda rwabonye imidali ya zahabu yegukanywe mu byiciro by’abakiri bato mu bahungu no mu bakobwa.
Andi makipe yiganje mu kwegukana imidali myinshi harimo Misiri yihariye ibyiciro by’abakuze, Niger ndetse na Maroc.
Iri ni ryo rushanwa rya mbere ribaye ku Mugabane wa Afurika hakifashishwa ikoranabuhanga mu kubara amanota. Ibi byatumye habaho gutinda kuko imikino yarangiye ahagana saa Tatu z’ijoro.
Umuyobozi wa Taekwondo ku Isi, Dr. Chungwon Choue, yabwiye abitabiriye iri rushanwa ko bagomba kurushanwa banategura iryo ku rwego rw’Isi rizaba mu mwaka wa 2024.
Buri munsi w’aya marushanwa hazajya hatangwa imidali ku bitwaye neza mu byiciro bitandukanye bikinwa, naho ibikombe ku makipe azitwara neza bizatangwa ku munsi wa nyuma uteganyijwe ku Cyumweru, tariki 17 Nyakanga 2022.
Kanda hano urebe andi mafoto menshi
Amafoto: Yuhi Augustin



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!