Ni umukino wabereye ku Kibuga cya Los Angeles Rams, SoFi Stadium, mu Mujyi wa Los Angeles mu gace ka Inglewood.
Los Angeles Rams yageze ku mukino wa Super Bowl nk’ikipe iturutse mu cyerekezo cy’Iburengerazuba mu gihe Cincinnati Bengals yari ihagarariye icyerekezo cy’Iburasirazuba.
Amanota ya mbere y’umukino yatsinzwe na Los Angeles Rams ubwo Matthew Stafford yajugunyaga umupira muri metero 15 ugacakirwa na Odell Beckham Jr mu kibuga cyo gutsindiramo bibahesha amanota arindwi.
Ubwo agace ka kabiri k’umukino katangiraga, Los Angeles Rams ifite amanota 13-3, Cincinnati Bengals igizwe n’abakinnyi bato bakizamuka yihagazeho ibasha kugasoza irushwa amanota atatu gusa.
Yabifashijwemo na Joe Burrow watanze umupira wavuyemo amanota kuri Joe Mixon akawushyikiriza Tee Higgins wirutse metero eshanu aciye mu rihumye ba myugariro ba Los Angeles Rams agatsinda amanota 7 habura iminota itanu ngo agace ka kabiri karangire.
Agace ka gatatu kagitangira Cincinnati Bengals yayoboye umukino bwa mbere. Tee Higgins, yasamye umupira wari woherejwe na Joe Burrow muri metero 68 atsinda amanota arindwi nyuma y’uko myugariro wa Los Angeles Rams, Jalen Ramsey, yatsikiye bakamucaho.
Los Angeles Rams yabaye nk’itaye icyizere nyuma y’uko haburaga hafi iminota ibiri ngo umukino urangire ifite amanota 16 kuri 20 ya Cincinnati Bengals ukongeraho no gutakaza kizigenza Odell Beckham Jr ku musozo wa gace ka gatatu wagize ikibazo cyo mu ivi.
Matthew Stafford ntiyemeye ko abafana bakorezwa isoni kuri stade yabo ubwo yohererezaga Cooper Kupp umupira wari uvuye muri metero 72 agatsinda amanota yahesheje Los Angeles Rams intsinzi ya manota 23-20.
Byari ibyishimo ku ikipe ya Los Angeles Rams yaherukaga gutwara Super Bowl mu 1999. Umukinnyi wayo Cooper Kupp yahawe igihembo cy’umukinnyi w’umukino.
Uyu mukino wari witabiriwe n’abahanzi b’ibyamamare barimo Dr Dre, Snoop Dogg, Mary J Blige, Eminem, Kendrick Lamar na 50 Cent banasusurukije abawitabiriye ku nshuro ya mbere uwo mukino ususurukijwe n’abaririmba injyana ya Hip Hop.
Eminem yakoze igikorwa cyavugishije benshi ubwo yapfukamaga nk’ikimenyetso cyagiye gikoreshwa n’abakinnyi benshi ba American Football mu kwamagana akarengane n’iyicwa ry’abirabura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!