Muri Werurwe 2026, ni bwo Ishyirahamwe ry’Imikino yo gusiganwa mu Modoka (FIA), ryashyize hanze itangazo ryerekeye amasiganwa ari kubera mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, ahari umutekano muke.
Isiganwa rya Bahrain Grand Prix ryari riteganyijwe tariki ya 12 Mata 2026, ariko nyuma yo gusuzumana ubushishozi, FIA yatanze uburenganzira kuri Malaysia, ikakira iri siganwa.
Ni isiganwa rizaba hagati ya tariki ya 2-4 Ukwakira 2026, rikazakinirwa mu muhanda uri mu Mujyi wa Kuala Lumpur, uzwi nka Sepang International Circuit uheruka kuberaho isiganwa nk’iri mu 2017.
Nubwo rizabera muri Malaysia, ariko rizakomeza kwitwa Bahrain Grand Prix, ndetse abakinnyi bakine ibyumweru bitatu byikurikiranya harimo n’amasiganwa azabera muri Azerbaijan na Singapore.
Intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati ishobora gutuma andi masiganwa abiri yo muri Qatar na Abu Dhabi ateganyijwe mu Ugushyingo na Ukuboza na yo asubikwa.
Mu gihe aya masiganwa na yo yaba asubitswe bishobora guhita byongera amahirwe ku muhanda wa Autodromo Enzo e Dino Ferrari wo mu Mujyi wa Imola mu Butaliyani na Autódromo Internacional do Algarve wo muri Portugal kuba yaberaho aya masiganwa.
Undi muhanda ushobora kwakira isiganwa ni Istanbul Park wo muri Turikiya nubwo wo bikigoye.
Gusubiza aya masiganwa ku ngengabihe y’umwaka, ni ukwirinda igihombo kuri Formula One kuko yari yamaze kwishyura ibihugu byose bizakira amasiganwa, agera kuri miliyoni 100 z’Amapawundi (miliyari 193 Frw), ahabwa igihugu cyakiriye isiganwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!